Leta y’u Bufaransa yitiriye inyeshyamba z’umutwe wa M23 ubwicanyi bw’i Kishishe ho muri Teritwari ya Rutshuru buheruka kugwamo abaturage batari bake ba Congo Kinshasa.
Igisirikare cya Congo Kinshasa giheruka gusohora itangazo rivuga ko ubu bwicanyi bwo ku wa 29 Ugushyingo bwaguyemo abantu babarirwa muri 50, kibwegeka ku barimo Ingabo z’u Rwanda na M23.
Iby’iyi mibare cyakora cyo bikomeje guhinduka, dore ko Minisitiri w’Itumanaho muri RDC akanaba Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Patrick Muyaya; yaraye atangarije inama y’abagize Guverinoma ya Congo ko abishwe barenga 100.
Bivugwa ko muri bariya basivile harimo n’abana batoya biciwe mu kiliziya bari hamwe n’ababyeyi babo.
Ambasade y’u Bufaransa i Kinshasa mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko ihangayikishijwe cyane na buriya bwicanyi yitiriye M23; isaba uyu mutwe guhita gusubira inyuma nta kuzuyaza.
Iti: “U Bufaransa buhangayikishijwe cyane n’amakuru y’ubwicanyi bwakorewe abasivile b’i Kishishe na M23, ndetse bushobora kuvamo ibyaha by’intambara. Ibi bikorwa ntibikwiye kudahanirwa. M23 igomba gusubira inyuma nta kuzuyaza.”
U Bufaransa bwashinje M23 gukora buriya bwicanyi, mu gihe uyu mutwe uvuga ko ntabwo bwicanyi bwigeze bukorerwa mu bice ugenzura.
Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka; mu itangazo aheruka gusohora yavuze ko iby’uko hari ubwicanyi buri kubera mu bice bagenzura ari “ibihimbano by’abadashaka amahoro” bagamije kuyisiga icyasha ndetse no kugisiga umubano mwiza ifitanye n’abaturage bo muri ibyo bice.
Yavuze ko bamagana “ibi bikorwa bidakorwa gusa na Guverinoma ya Congo n’ihuriro rya FARDC, FDLR, Nyatura, APCLS na Mai Mai; ahubwo n’imwe mu miryango mpuzamahanga.”
Ku bwa M23, mu bice byose igenzura “abaturage babayeho mu mahoro kandi bakora ibikorwa byabo bya buri munsi uko bisanzwe.”
Kanyuka yavuze ko iby’ubwicanyi buvugwa i Kishishe ari ibihambano by’abaturage bagambiriye guteza imvururu zifuzwa na Leta ya Congo n’imitwe bakorana, ashimangira ko M23 itigeze yibasira na rimwe abasivile.
Kanyuka kandi yibukije ko muri Teritwari ya Masisi hari gukorerwa ubwicanyi, asaba Umuryango Mpuzamahanga kuyikumira biciye mu gukora iperereza.
Amashusho M23 iheruka gushyira hanze yerekana bamwe mu barwanyi bayo bafatanya gukora umuganda n’abaturage ba kamwe mu duce twa Teritwari ya Rutshuru.

12 Responses
U Bufaransa bwitiriye M23 ubwicanyi bukomeye bw’i Kishishe
Ariko politiki yubufaransa irasekeje: ubwo se bemeje ko ari M23 bashingiye kuki?
M23 yakwica abaturage ishaka iki?

Sha imana ntabwo izaguma kurebera izo zirakarengane muri kwica mutababariye n’abana, amaraso azabasame ndabavumye puuu!

Ibyo muvuga ko bica mwibatera urubwa ahuko mwe bwe abahutu mwumva mwagandamiza aba tutsi babanye congo nimwe bicanyi muzabatera urubwa ark imana izanabaha insinzi kuko ba rwanira ukuri

Mwiriwe mperereye muri muri RDC CONGO TELITOIR YA RUTSHURU NYANZARE Ibyo bavuga kubwobwicanyi m23 yakoze KISHISHE ahuko imibare nimike kuyo njye niboneye. Ubwambere bishe 17 ubwakabiri bica 38 nyumasasa nibwo bishe 59 bavanzemo abana bato babagore ibinkubwira njye nana bahambagaho

Ufaransa bwageze ahobyabereye nibawararebyuriyamugore watanze ayomakuru harimo ibinyomabigaraga nkahoyavuze NGO abagore barikubamburimpinja bakazubita kumabuye banyinakazamukantabanabafite ntabakwicuruhinja ngobarekenyina ufitibyazi

Ariko koko ibi ni ibiki? Aba bavandimwe bo muri Congo izi nkozi z’ibibi zirakinira ku buzima bwabo ubundi zigamije iki? Nibahe amahoro aba baturage babujijwe amahoro babica urusorongo, Birababaje cyane.Nyagasani yakire abatabarutse, kandi atabare abakiri bazima amahoro aboneke ni ukuri