U Bufaransa: Emmanuel Macron yatsinze amatora y'Umukuru w'igihugu

Sangiza iyi nkuru

Mu matora y’Umukuru w’igihugu mu Bufaransa yabayekuri uyu wa 7 Gicurasi 2017, umukandida Emmanuel Macron yatsindiye kuba Perezida w’u Bufaransa, akaba atsinze Marine Le Pen bari bahanganye ku majwi arenga 65 ku ijana.
Imibare ya mbere igaragaza ko Macron w’imyaka 39 uyobora ihuriro En Marche abaye umukuru w’igihugu wa mbere muto mu mateka ugiye gutegeka u Bufaransa, akaba yatsinze ku majwi 65.1 ku ijana, naho mugenzi we Marine Le Pen akagira 34,9%.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kwiyamamaza abakandida Macron na Le Pen bagaragaje ko bafite ibitekerezo bitandukanye. Macron ashyigikiye ko igihugu kiguma mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi naho Le Pen akaba yari ashyigikiye ko buvanamo.
Abo bakandida ntibavugaga rumwe no ku bindi bibazo bikomereye igihugu birimo ubushomeri, ikibazo cy’abimukira, n’umutekano.
Ku munsi wa nyuma w’ibikorwa byo kwiyamamaza ibiro bishinzwe kwamamaza Macron byatangaje ko umukandida wabo yagabweho ibitero by’ubujura bw’inyandiko bukoresheje ikoranabuhanga.
Ihuriro En Marche ryatangaje ko ryibwe inyandiko nyinshi zimwe zishyirwa ku mbuga zitandukanye zivanzwemo izindi nyandiko z’impimpano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *