Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Gicurasi 2017, abaturage bo hirya no hhino mu gihugu cy’u Bufaransa bazindukiye mu bikorwa by’amatora, aho bagomba guhitamo perezida mushya w’igihugu nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza byateye impaka zikomeye mu gihugu ha gati ya Macron na Le Pen.
Aya akaba aria amatora y’umukuru w’igihugu mu cyiciro cya kabiri yatgiye muri iki gihugu nyuma y’iminsimicye habaye andi matora mu buryo bwa rusange yari yasize aba bakandida 2 gusa bagomba guhatanira uyu mwanya.
Mu kwezi gushize, abaturage banze gutora abakandida b’amaashyaka abiri akomeye y’aba Socialisite (socialistes) n’aba Repubulikani.
Uyu munsi bakaba bagomba guhitamo uzaba perezida mushya w’u Bufaransa hagati ya Emmanuel Macron, ushyigikiye ko igihugu kiguma mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, EU, na Marine Le Pen ugendera ku mahame y’ubuhezanguni kandi ushaka ko u Bufaransa buva muri EU.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Macron avuga ko yibasiwe n’ibitero by’ubusambo bwiba amabanga ku mbuga za interineti ku wa Gatanu igihe ibikorwa byo kwiyamamaza byarangiraga.
Kugeza ubu we na Le Pen ntibemerewe n’amabwiriza agenga amatora kugira icyo batangaza mu ruhame.
Ariko perezida utegeka igihugu, Francois Hollande, yavuze ko ibi bitero bitazagenda gusa nta ngamba zifashwe zo kubisubiza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
Â


