Leta y’u Rwanda yashoye amafaranga miliyari 13 mu buhinzi bw’indabo bukorerwa mu murenge wa Gishari hafi y’ikiyaga cya Muhazi, zigurishwa mu bihugu birimo u Buhorandi bugura umusaruro ungana 89% by’umusaruro wose ugurishwa hanze.
Muganga Walteur ushinzwe imari muri Bella Flowers avuga ko 80% by’indabo bahinga zigurishwa hanze y’igihugu ndetse ko buri mwaka bohereza umusaruro upimye toni 30.
Yagize ati: “Bella Flowers ni ikigo cya Leta gihinga indabo, tukaba dufite ubutaka bungana hegitari 100 ariko bwose ntabwo buhinzeho indabo. Aho dukoresha abakozi bagera kuri 989 nibura buri mwaka dushobora kohereza toni 30 z’indabo z’amaroza.”
Muganga akomeza avuga ko u Buhorandi buza ku isonga mu kugura indabo zihingwa mu karere ka Rwamagana. Ati: “Ibihugu tugurishamo indabo ni Ub Buhorandi bugura 89% by’umusaruro w’indabyo zacu, ariko tunazigurisha no mu bihugu nk’u Bwongereza na Koreya y’Epfo kandi u Rwanda ruhagaze neza kuko turi mu bihugu bitatu byo muri Afurika bigurisha indabo zifite ubwiza bukenewe ku rwego mpuzamahanga.”
Ubuhinzi bw’indabyo bikorerwa hafi y’ikiyaga cya Muhazi abaturage bahatuye biganjemo urubyiruko. Bavuga ko byatumye babona akazi biteza imbere.
Tubishimire Luth ni umwe mu bavuga ko guhinga indabo ahitwa i Kavumu byabafashije kwikura mu bukene. Ati: “Ubuhinzi bw’indabyo bwaduteje imbere kuko mbere tutaraza gukora hano nta kazi twagiraga ndetse twari tubayeho nabi ariko ubu byadufashije kwikura mu bukene. Nkanjye ubu maze kubakira ababyeyi banjye, naguzemo ihene 6 n’inkoko ndoroye kandi mbasha kwizigama.”
Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana avuga ko imishinga minini iri mu karere ka Rwamagana ifite uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage kuko bahabwa akazi bakiteza imbere.
Yagize ati: “Mu karere ka Rwamagana ibikorwa by’imishinga minini bigira uruhare mu guha abaturage akazi bahaturiye harimo inganda 10 zatangiye gukora, ku buryo abaturage biganjemo urubyiruko babashije kuhabona akazi. Hari kandi ubuhinzi bw’indabo bufitiye akamaro akarere kacu kuko abakoramo ari abaturage bacu. Ikindi buriya buhinzi bufitiye igihugu akamaro kuko ziriya ndabo zigurishwa hanze y’igihugu kikabona amadovise. Iyo abaturage babonye akazi bituma babasha kubasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwikuza kandi bakizigamira.”
Ubutaka bwagenewe guhingwaho indabo ndetse naho zitunganyirizwa wongeyeho ibikorwaremezo bungana na hegitari 100. Leta y’u Rwanda imaze kwinjiriza muri uyu mushinga amafaranga miliyari 22. Abakozi bahakora ni abagabo bangana na 66% n’abagore bangana na 34%.


