U Buholandi bwajyanwe mu rukiko bushinjwa ibyaha by’intambara muri Gaza

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo mu Buholandi rugiye kuburanisha urubanza rurega leta uruhare mu byaha by’intambara muri Gaza kubera gutanga ibyuma byo gusimbura ibishaje by’indege z’intambara za Israel.

Urubanza rwatangijwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo mu Buholandi, rutangira kuri uyu wa Mbere, ruvuga ko Leta y’u Buholandi igira uruhare mu byaha bivugwa by’intambara kubera kohereza muri Israel ibyuma bisimbura ibishaje by’indege za F-35 .

Amashami ya Amnesty International na Oxfam mu Buholandi, avuga ko “U Buholandi bugira uruhare mu kurenga ku buryo bugaragara kandi bukabije ku mategeko agenga ibikorwa by’ubutabazi kwa Isiraheli muri Gaza” binyuze mu kwemera kohereza ibyuma by’indege z’intambara za Israel mu gihe intambara ikomeje.

Urubanza mu rukiko byari biteganyijwe ko rutangira saa yine za mu gitondo (09:00 GMT) kuri uyu wa Mbere humvwa ibirego by’abarega ndetse no kwisobanura kw’abavoka bunganira Leta y’u Buholandi. Biteganijwe ko umwanzuro uzatangwa mu byumweru bibiri.

U Buholandi bubamo ububiko bwo mu karere bw’ibice bya F-35 zikorerwa muri Amerika, bishobora koherezwa mu bindi bihugu by’abafatanyabikorwa bikoresha izi ndege, nka Israel.

Ibyumweru byinshi nyuma y’igitero cya Hamas cyahitanye abantu basaga 1000 ku itariki ya 7 Ukwakira, Guverinoma y’u Buholandi yemeye kohereza ibyuma bisimbura ibishaje bya F-35 muri Israel, nk’uko inyandiko za leta zibigaragaza.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’ingabo muri iki gihugu, Kajsa Ollongren, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’u Buholandi (ANP) ko ntacyo azatangaza ku birego mbere y’iburanisha mu rukiko i La Haye.

Ariko nyuma, mu ibaruwa Minisiteri y’ingabo y’u Buholandi yandikiye inteko ishinga amategeko yavuze ko hashingiwe ku makuru ariho, “bidashoboka kwemezwa ko F-35 zigira uruhare mu kurenga ku buryo bukabije ku mategeko agenga ibikorwa by’ubutabazi mu ntambara”.

Israel yo yahakanye gukora ibyaha by’intambara muri Gaza nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ikomeza ivuga.

Abanyapalestina barenga 15.000 barimo abagore n’abana, bamaze kwicirwa mu karere ka Gaza mu gihe intambara ikomeje. Israel ivuga ko abarwanyi ba Hamas bishe Abanya-Israel 1200 batwara bunyago abandi 240.

Kimwe n’ibindi bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, kuva intambara yatangira hagati ya Israel na Hamas, u Buholandi bwakomeje kuvuga ko Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho, hakurikijwe amategeko y’ubutabazi n’amategeko mpuzamahanga.

Guverinoma y’u Buholandi ntiyigeze yitabira guhamagarira ihagarikwa ry’imirwano kimwe n’ibindi bihugu bigize umuryango wa EU nk’u Bubiligi na Espagne.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *