U Buholandi: Haravugwa ifatwa ry’Umunyarwanda w’imyaka 65 wahoze muri Ex-FAR

Sangiza iyi nkuru

Guhiga abakekwaho icyaha cya jenoside mu Buholandi birakomeje. Ku wa Gatanu, itariki ya 13 Gicurasi, uwahoze ari umusirikare mukuru mu zahoze ari Ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR) yafatiwe mu Mujyi wa Ermelo mu burasirazuba bw’igihugu azira uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni umugabo w’Umunyarwanda, ufite imyaka 65, wari umaze imyaka 25 mu Buholandi. Ubushinjacyaha, nta yandi makuru arambuye ku myirondoro ye bwatanze.

Nk’uko abayobozi b’u Rwanda basabye ko yoherezwa buvuga ngo ukekwa”yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabereye mu murwa mukuru Kigali no muri komine ya Mugina”. Uyu mugabo yari yarabonye ubwenegihugu bw’u Buholandi mu 1999 ariko yarabwambuwe kubera ibyaha biremereye akekwaho.

Ubwo yabazwaga na RFI dukesha yi nkuru, Alain Gauthier, ukurikirana abagize uruhare muri jenoside bahungiye mu Bufaransa, yishimiye iki cyemezo avuga ko gikwiye gushyigikira ko uyu wahoze ari umusirikare mukuru w’u Rwanda ashobora koherezwa i Kigali.

Ati: “Kuva ubwenegihugu bwe bwahagarikwa, ashobora koherezwa mu Rwanda kandi akahaburanishirizwa. Nk’ibisanzwe, igihugu ntigishobora kohereza abenegihugu, ndetse n’ababuhawe. Ibi nibyo bigira itandukaniro rinini mu Bufaransa. Hano, mu Bufaransa, Urukiko iteka rwanze kohereza abantu basabwaga n’u Rwanda, bityo ubutabera bw’u Bufaransa bukaba burarengerewe”.

Yakomeje agira ati “Kuri ubu, turi mu rubanza rwa Bucyibaruta [uwahoze ari perefe Laurent Bucyibaruta], ikirego cyatangiye mu mwaka wa 2000 bityo rero, urabona ko duciye urubanza nyuma y’imyaka 22. Turacyafite imanza zigera kuri mirongo itatu zigomba kujya mu rukiko. Ntabwo tuzigera tuva muri ibi, mu gihe igisubizo cyari gikenewe ari ukohereza abantu bashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo gutabwa muri yombi no kubasubiza mu Rwanda aho bazaburanishwa. Ntabwo ari u Buholandi gusa bwohereza, hari ibihugu bya Scandinaviya, hari n’ibindi bihugu. Canada yarabikoze ariko u Bufaransa, kugeza ubu, ntabwo bwigeze bwambura ubwenegihugu abantu. Oya, mu Bufaransa navuga ko nta cyizere. ”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *