U Burundi bugisaba u Rwanda abagerageje coup n’ibitero simusiga kuri M23 hafi y’u Rwanda, mu nkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 21 Werurwe 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye politiki mu rwego rwa dipolomasi, umutekano n’ubutabera.

Harimo:

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Jordan na Misiri

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame tariki ya 23 n’iya 24 Werurwe yagiriye uruzinduko mu bwami bwa Jordan, mu nama yahuriyemo n’abandi bayobozi bo mu karere, yari yerekeye ibibazo bikabangamiye.

Perezida Kagame muri iyi nama yakiriwemo n’umwami wa Jordan, Abdullah II bin Al-Husseinz, yahuye na mugenzi we uyobore Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) baganira ku byerekeye umutekano w’ibihugu bayoboye.

Ku ngingo zaganiriweho harimo kureba uburyo imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na M23 ikorera mu burasirazuba bwa RDC yaranduka burundu, hifashishijwe uburyo bwose bushoboka.

Umukuru w’Igihugu yakomereje uruzinduko mu Misiri tariki ya 25 Werurwe, aho yahuye na mugenzi we Abdel Fattah al-Sisi bakaganira ku bufatanye ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.

U Burundi ntiburemera niba abagerageje coup bahungiye mu Rwanda bari mu maboko y’umuryango mpuzamahanga

Umuvugizi wa Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evelyne Butoyi aherutse kugaragaza ko igihugu cye gishidikanya ku byo u Rwanda ruvuga ku baruhungiyemo bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015.

U Burundi bumaze igihe kirekire busaba u Rwanda kohereza aba biganjemo abasirikare barimo Maj. Gen. Godefroid Niyombare wari uyoboye iyi coup, ariko narwo rukabusubiza ko bari mu maboko y’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi, bityo bafite uburenganzira bubarengera.

Butoyi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 25 Werurwe, yavuze ko niba ibyo u Rwanda ruvuga ari byo bazaba babimenya, gusa ntiyavuze ikizakurikiraho mu gihe bwasanga batari mu maboko yarwo nk’uko rubivuga. Ati: “Reka ibyo tubirindire.”

Isomwa ry’urubanza rwa Rusesabagina, Sankara n’abandi ryarasubitswe

Urukiko rw’Ubujurire tariki ya 21 Werurwe 2022 rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte uzwi nka Major Sankara n’abandi 19 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba n’Urukiko Rukuru mu mwaka ushize.

Perezida w’Inteko iburanisha yasobanuye ko impamvu isomwa ry’urubanza ryasubitswe ari uko igihe urukiko rwihaye cyo kwandika urubanza cyabaye gito, bitewe n’uko ari runini, bijyanye n’ubwinshi bw’ababuranyi barimo ndetse n’abaregera indishyi.

Urukiko rwihaye indi minsi 15 kugira ngo rukomeze rwandike urubanza, rwemeza ko ruzasomwa tariki ya 4 Mata 2022.

U Rwanda rwongeye gusaba ko intambara ya Ukraine ihagarara, rubabazwa n’uburyo ibihugu bigize UN byacitsemo ibice

Guverinoma y’u Rwanda tariki ya 24 Werurwe yongeye kwihuza n’ibindi bihugu 139 mu kwamagana intambara iri kuba hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Kuri uwo munsi, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ku mwanzuro wasabaga ko abanya Ukraine bagirwaho ingaruka n’iyi ntambara bagezwaho imfashanyo, ariko ibihugu 4 bishyigikiye u Burusiya byarabyanze, ibindi 38 birifata.

Uhagarariye u Rwanda muri UN yagize ati: “Muri ibi bihe, u Rwanda rwakwishimira kubona ubumwe bw’ibihugu byose bigize umuryango ku mwanzuro wa UNGA (Inteko Rusange ya UN) wo kugezwaho imfashanyo. Birababaje kuba tubona ukunyuranya mu gihe ubuzima bw’abasivili b’inzirakarengane buri mu kaga.”

Ibitero simusiga kuri M23 hafi y’u Rwanda

Ingabo za RDC zizwi nka FARDC zagabye ibitero simusiga ku mutwe witwaje intwaro wa ARC wamenyekanye nka M23 ku birindiro ufite hafi y’ibirunga iki gihugu gihuriyeho n’u Rwanda.

Umuvugizi w’uyu mutwe, Major Willy Ngoma, yatangaje ko izi ngabo zanze gukemura ibibazo bafitanye na Leta binyuze mu nzira z’amahoro zitangira kurasa ku birindiro byabo bine: ibya Bisoke, Kalisimbi, Sabyinyo na Mikeno guhera tariki ya 19 Werurwe 2022.

Nyuma y’iminsi mike, FARDC muri iki cyumweru yatangaje ko yamaze gusenya ibi birindiro. Gusa uyu mutwe na wo wahise ushyira hanze amasezerano yo gusubiza mu buzima busanzwe no mu ngabo ku babyifuza abahoze muri M23 wagiranye na Leta ya RDC mu 2020, ariko ikanga kuyubahiriza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Burundi bugisaba u Rwanda abagerageje coup n’ibitero simusiga kuri M23 hafi y’u Rwanda, mu nkuru z’icyumweru
    Ariko mwabana ba batursi MWe mubonz mutazashira muri nyamuke ntimwororoka kubera imigenzo yanyu yo kurongorana hagati yanyu umwana n’a se n’a mushiki we none mugira muteza intambara les bantous bagombye kubarya

  2. U Burundi bugisaba u Rwanda abagerageje coup n’ibitero simusiga kuri M23 hafi y’u Rwanda, mu nkuru z’icyumweru
    Ariko mwabana ba batursi MWe mubonz mutazashira muri nyamuke ntimwororoka kubera imigenzo yanyu yo kurongorana hagati yanyu umwana n’a se n’a mushiki we none mugira muteza intambara les bantous bagombye kubarya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *