Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Mbere yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri i Nairobi mu gihugu cya Kenya.
Perezida Ndayishimiye aherekejwe n’umufasha we, Angeline Ndayubaha, bitabiriye uru ruzinduko ku butumire bwa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya nk’abashyitsi mu birori by’Umunsi Mukuru wa Madaraka Day Kenya yizihiza buri tariki ya 01 Kamena.
Perezidansi y’u Burundi mu itangazo yasohoye, yavuze ko Perezida Ndayishimiye i Nairobi azagira amahirwe yo kuganira “ku mubano mwiza usanzwe hagati y’abaturage b’u Burundi n’aba Kenya”, ndetse bakazaganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi ku buryo bizanasiga ibihugu byombi bisinyanye masezerano y’ubufatanye.
Amakuru avuga ko byitezwe ko Perezida Ndayishimiye mu biganiro bimuhuza na mugenzi we Uhuru Kenyatta, amusaba ko Kenya yasubiza u Burundi inyamaswa zayo zo mu bwoko bw’inguge imaze imyaka 26 ibubikiye.
Izi nguge zahungishirijwe muri Kenya mu mwaka wa 1995 ku bw’umutekano wazo, bijyanye n’uko igihugu cy’u Burundi cyari cyugarijwe n’intambara muri icyo gihe yasize abatari bake bahunze, inyamaswa nyinshi z’agasozi na zo zihungira mu bihugu bituranye n’u Burundi.
U Burundi na Kenya byari byarasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ingendo zo mu kirere, gusa aza guhagarara muri 2015 ubwo u Burundi bwafatirwaga ibihano n’imiryango mpuzamahanga bushinjwa ibyaha birimo guhunyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.


