unnamed

U Burundi burashinja M23 kwangiza urugo rw’ubuhagarariye i Bukavu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu Gatandatu, itariki 16 Kanama 2025, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yamaganye “ibikorwa byo kwangiza” byitirirwa M23 n’abafatanyabikorwa bayo ku nzu y’uhagarariye inyungu z’u Burundi i Bukavu, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).

Minisitiri Bizimana ati: “Twamaganye ibikorwa byo kwangiza byakozwe na M23 hamwe n’abafatanyabikorwa bayo ku cyicaro cy’uhagarariye u Burundi i Bukavu. Ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga n’amategeko agenga za ambasade na consulat.”

Umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, uyobowe n’ihuriro AFC / M23. Abasirikare b’Abarundi bafatanya n’ingabo za DRC (FARDC), kuri ubu ni bo basirikare bonyine b’abanyamahanga bakiri mu burasirazuba bwa Congo.

Muri Werurwe 2023, Gen. Maj. Emanuel Manirakiza wo mu gipolisi yagizwe umuyobozi w’icyo wakwita nka Ambasade y’u Burundi i Bukavu, asimbuye Albert Ntamarerero.

Ibiro byayo biherereye kuri Avenue Patrice-Emery Lumumba, muri Komini Ibanda mu gace ka Nyarukemba.

Muri Nyakanga 2021, hasinywe amasezerano menshi y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya DRC n’u Burundi, harimo n’amasezerano y’ubwumvikane ku ikorwa ry’umuhanda wa gari ya moshi uhuza Uvinza, Musongati, Gitega, Uvira, na Kindu. Ku itariki ya 6 Werurwe 2023, ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *