U Burundi burashinja u Rwanda guta muri yombi abaturage babwo rubakekaho kuba Imbonerakure

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cy’u Burundi kuri uyu wa Gatatu, itariki 10 Kanama cyashinjije abayobozi b’u Rwanda guta muri yombi abaturage babwo babiri bitwa Ezechiel Mbazumutima na Daniel Nganyirande.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’u Burundi, umuyobozi wa Zone Rugazi muri Komini Kabarore yo mu Ntara ya Kayanza mu majyaruguru y’u Burundi, yatangaje ko hashize ukwezi abo Barundi babiri bafungiye mu Rwanda.

Nk’uko uyu muyobozi witwa Phillipe Nyabenda yabitangaje, ngo aba baturage bombi bakomoka ku musozi wa Buyumpu wegereye umupaka n’u Rwanda, bashinjwa kuba Imbonerakure zinjiye mu Rwanda rwihishwa ku butaka bw’u Rwanda. Imbonerakure zikaba ari urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD rufatwa nk’umutwe wa guverinoma.

Guverineri w’Intara ya Kayanza, Anicet Ndayizeye, nawe yatangaje ko azi aya makuru y’itabwa muri yombi ry’aba bantu babiri kandi ko ari gukora ibishoboka ngo barekurwe.

_82770956_495559439

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukomeje kugenda umera nabi kuva mu mwaka ushize. Perezida Nkurunziza w’u Burundi ashinja u Rwanda gufasha imitwe ya politiki n’iyitwara gisirikare irwanya manda ye ya gatatu, ibirego u Rwanda rutahwemye guhakana ahubwo rukabifata nk’ubushotoranyi bw’u Burundi.

Ibi bikaba byaratumye muri Gashyantare, perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, atangaza ko ubushotoranyi bwose bw’u Burundi butazinjiza u Rwanda mu bibazo byabwo kandi nta gisubizo kizabivamo.

jkl

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku rundi ruhande, u Rwanda rucyekaho u Burundi gucumbikira inyeshyamba z’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Abanyarwanda babaga mu Burundi kandi bagiye birukanwa ku butaka bw’u Burundi abandi barafatwa barafungwa ndetse abandi bahasiga ubuzima. Hari kandi n’Abarundi birukanwe mu Rwanda bazira kuba ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *