Kuri uyu wa Gatanu, itariki 14 Nzeri, igihugu cy’u Burundi cyatangaje ko kigiye kwitandukanya n’Akanama ka Loni k’Uburenganzira bwa muntu nyuma ya raporo ishinja ubutegetsi ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gihugu.
Ibi byatangajwe mu gihe itsinda ry’intumwa za leta zari I Geneve kuwa Mbere aho zari zagiye kugira icyo zivuga kuri iyi raporo yashyizwe ahagaragara mu kwezi gushize.
Komisiyo ya Loni ishinzwe iperereza ikaba yaravuze ko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko guverinoma y’u Burundi ikiri gukora ibyaha byibasira ikiremwamuntu, avuga ko byakomejwe gutizwa umurindi n’amagambo y’abategetsi barimo Perezida Nkurunziza.
Iperereza rya Loni rikaba rivuga ibyaha byinshi byakozwe n’urwego rw’ubutasi, igipolisi, igisirikare ndetse n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure nk’uko iyi nkuru dukesha daily Monitor ikomeza ivuga.
U Burundi bwamaganye iyi raporo bwivuye inyuma
Umuvugizi wa perezida, Willy Nyamitwe, kuri uyu wa Gatanu yavuze ko itsinda ryari riyobowe na minisitiri ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu nshingano ze, Martin Nivyabandi, ryari kubonana n’umuyobozi mushya w’akanama ka Loni k’Uburenganzira bwa Muntu, Umunyachili Michelle Bachelet, aho ngo bari biteze ko ibintu biza kugenda neza kurusha mbere kuko uyu mugore ngo yanabaye perezida w’igihugu akaba yumva neza impungenge za leta kandi ngo umugore agira ubumuntu cyane kurusha umugabo.
Willy Nyamitwe yakomeje avuga ko nibitagenda gutyo, ibintu ntibihinduke akanama k’uburenganzira bwa muntu kagakomeza gukoreshwa mu nyungu za politiki, u Burundi buzitandukanya n’aka kanama.


