Ku munsi w’Ejo kuwa kane tariki ya 5 Nyakanga 2018, leta y’u Burundi yohereje intumwa muri Kenya gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi ugamije kuzamura imikoranire n’inyungu z’Abaturage b’u Burundi.
Mu ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi akaba n’intumwa idasanzwe ya perezida Nkurunziza, Ezechiel Nibigira yagiriye muri kenya, yavuze ko u Burundi bushaka umutekano uhamye ndetse na bwo bukaba bwabasha kungukira ku iterambere ry’akarere.
Mu kiganiro yagiranye na perezida Kenyatta, Ezechiel Nibigira yagize ati “Nk’u Burundi twishimiye umubano nawe ndetse na Kenya yose muri rusange, icyo dushaka nk’u Burundi ni umubano n’umutekano uhamye dore ko kugeza ubu igihugu cyacu kimaze kumera neza.”
Ku ruhande rwa perezida Kenyatta, we avuga ko n’ubusanzwe igihugu cye cyishimra iterambere ry’igihugu cye ndetse n’ibihugu biherereye mu karere kamwe na cyo muri rusange.
Yagize ati “Kenya yishimira kuba yagirana umubano na buri gihugu cyo mu karere, bagasangira ibyiza byo mu iterambere.”
Perezida Nkurunziza umaze igihe adasohoka mu gihugu cye kuva yakongera gutorerwa kuyobora u Burundi, aherutse gutangaza ko atazongera kwiyamamariza kuyobora mu gihe abantu benshi bari biteze ko azakomeza kuyobora kugeza muri 2034.
Kuva mu mwaka wa 2015, mu igihugu cy’u Burundi cyaranzwe n’ibikorwa by’ubwicanyi bushingiye ahanini ku kuba perezida Nkurunziza yaravuguruye Itegekonshinga agamije gukomeza kuyobora, kugeza ubu, ibihumbi amagana bakaba bakiri mu buhungiro ndetse imitungo ikaba yarahangirikiye itagira ingano.


