U Burundi butegereje ko u Rwanda rukora ibyo rwasabwe

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Perezida w’ u Burundi, Claude Karerwa Ndenzako avuga ko kugira ngo u Rwanda n’ u Burundi babane neza, igihugu cye cyakoze ibyo cyasabwaga n’ u Rwanda, bityo ko ubu nabo bategereje ko u Rwanda narwo rukora ibyo u Burundi bwarusabye.

Karerwa avuga ko mu byo u Rwanda rwari rwasabye harimo kumenya niba u Burundi bucumbikiye abashaka kurugabaho ibitero, ingingo iki gihugu cyatanzeho igisubizo. Ati ” Haje umugwi utohoza [itsinda] usanga abo bantu ntabahari.”

Yavuze ko u Rwanda narwo hari intambwe rwateye nko kurka impunzi zigataha ku bushake gusa ngo hari ibitarakorwa nko kohereza mu Burundi abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015.

Avugana na BBC ati ” Dukomeza gusaba kandi usaba arihangana. Twizeye ko bizatinda ariko bigakunda. Twebwe ibyo badusabye byose twarabikoze. Twe ntabyo tugisabwa. 50% byagombaga gukorwa n’u Burundi byarakozwe, hasigaye 50% by’ u Rwanda.”

Uretse ubusabe bwavuzwe haruguru, kohereza abandi bantu 19 bagabye igitero mu Burundi, bagasubira mu Rwanda. Kureka Abarundi bashaka gutaha bakabikora ndetse no kutivanga muri politiki y’ u Burundi. Ni ingingo avuga ko zifitiwe ibimenyetso.

Karerwa avuga ko umubano ibyasabwe bizubahiriza ku bw’inyungu z’impande zombi ndetse no kukubahiriza amategeko mpuzamahanga.

U Rwanda n’ u Burundi bimaze imyaka isaga itanu birebana nabi. Buri gihugu gishinja ikindi gushyigikira abashaka kugitera. Nta ruhande rwigeze rwemera ibyo ruregwa gusa u Burundi bwo bwongeraho na ziriya ngingo zavuzwe haruguru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *