U Burundi bwagaragaje ubushake bwo kohereza ingabo muri Haiti

Sangiza iyi nkuru

U Burundi bwagaragaje ubushake bwo gutanga umusanzu mu kugarura umutekano muri Haiti binyuze mu kohereza itsinda ry’abasirikare bo kubungabunga amahoro.

Ibi byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi ku rubuga nkoranyambaga X, nyuma y’inama yahuje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Albert Shingiro na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau kuwa 23 Nzeri i New York.

Iki cyifuzo kije mu gihe Kenya imaze kohereza abapolisi 400 mu rwego rwo gufasha guhosha urugomo mu murwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, hakaba hateganijwe kohereza abandi 600.

Ibindi bihugu, birimo Antigua na Barbuda, Bahamas, na Jamaica, na byo byagaragaje ubushake bwo gutanga umusanzu mu butumwa bw’ibihugu byinshi.

Umutekano wa Haiti n’ubutabazi byifashe nabi cyane kuva Perezida Jovenel Moise yicwa mu 2021 bigakurikirwa n’umutingito ukabije.

Bivugwa ko udutsiko tw’abagizi ba nabi tugenzura 80% bya Port-au-Prince.

Mu mwaka ushize, abantu bagera ku 8000 biciwe mu rugomo rw’utu dutsiko.

Ku itariki ya 5 Nzeri, Guverinoma ya Haiti yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu hose byo kurwanya udutsiko twitwaje intwaro.

Iki cyemezo nk’uko ikinyamakuru cya leta cyemewe, Le Moniteur, kibitangaza ngo kizakurikizwa nibura mu gihe cy’ukwezi.

Hashyizweho akanama ka perezida w’inzibacyuho kayobora Haiti kugeza igihe amatora azategurirwa.

U Burundi bufite amateka yo kwitabira ubutumwa nk’ubwo, kandi si ubwa mbere bwohereje ingabo muri Haiti.

Iki gihugu kandi cyohereje ingabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrica, Somaliya, na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *