U Burundi bwahamagaje ababuhagarariye mu mahanga, bufunga ambasade zimwe

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Burundi iherutse guhamagaza abantu bagera kuri 12 bayihagarariye mu mahanga, ambasade eshatu zifungwa burundu, bikavugwa ko ari uburyo bwo gushyira ku murongo dipolomasi.

Radiyo Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ivuga ko abahamagajwe ari abakorera mu bihugu birimo Ambasaderi w’u Burundi muri Kenya, Jean Bosco Barege, abandi babuhagarariye mu bihugu birimo: Afurika y’Epfo, Nigeria, Maroc, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bwongereza, u Budage, Canada, Brazil na Saudi Arabia.

Naho ngo ambasade z’u Burundi zafunzwe burundu zirimo iyo muri Canada, Brazil na Nigeria. Gusa impamvu y’ifungwa ryazo ntabwo yasobanuwe.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi, Sonia Niyubahwe yavuze ko guhamagazwa kw’aba bahagarariye igihugu cyabo mu mahanga n’ifungwa rya ambasade nta sano rifitanye n’umubano w’ibi bihugu.

Gusa ababikurikiranira hafi, babisanisha n’umwuka mubi hagati y’imiryango mpuzamahanga nk’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wakomeje gufatira ibihano abayobozi bakomeye mu Burundi ndetse n’Umuryango w’Abibumbye wagaragaje ko nta cyizere ufitiye ubutegetsi bushya bw’u Burundi.

Guhamagara abahagarariye u Burundi muri bimwe muri ibi bihugu, ubwo kukaba kwatewe n’uko byaba bifite ijambo rikomeye muri iyi miryango, ku buryo byashoboraga no kuvuguruza ibyemezo bitishimiwe n’igihugu cyabo.

Gusa hari ubwo ibihugu bimwe na bimwe bihitamo gufunga no kugabanya za ambasade bitewe n’ingengo y’imari nini zitwara nko gukodesha inyubako zikoreramo no guhemba abazikoreramo. Igihugu kibikoze, gifata icyemezo cyo gukoresha aya mafaranga mu bindi bikorwa by’iterambere.

Ifoto: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro/UN

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *