Abasirikare b’u Burundi barenga 200 barimo ba Ofisiye bafite amapeti atandukanye, baguye mu mirwano yabereye mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa mu cyumweru gishize, mu gihe abandi benshi baburiwe irengero.
Amakuru BWIZA ikesha amasoko yayo mu Burundi avuga ko mu mirambo yari yamaze kugezwa i Burundi mu mpera z'icyumweru gishize yarimo uwa Lieutenant-Colonel umwe, ba Capitaine batatu, ba Sous-Lieutenant batanu, ba Lieutenant batatu n’abandi basirikare bato 203.


