Polisi y’u Burundi kuri uyu wa 16 Ugushyingo, yerekanye abarwanyi 19 bivugwa ko ari abo muri RED-Tabara, u Rwanda ruheruka gushyikiriza icyo gihugu bari mu myambaro myiza bamwe bambaye imishya. Polisi yasobanuye ko kwerekana aba barwanyi ari ukugira ngo abantu batazagira ngo barapfuye kandi ko bazahabwa ubutabera bakwiriye. Bose uko ari 19 berekanywe na polisi i Bujumbura, bari babohanye babiri babiri. Bari bambaye neza amapantalo n’amashati. Umunyamakuru wabegereye avuga ko ” Harimo harimo n’abambaye imyenda mishya.” nk’uko VOA ibitangaza. Pierre Nkurikiye, Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano yavuze ko aba bagabo bari bamaze iminsi bari guhatwa ibibazo mu biro bitandukanye bya polisi mu bashinzwe iperereza. Aba bashinjwa kuba mu mitwe irwanya Leta y’ u Burundi. Bafatiwe mu Karere ka Nyaruguru mu Rwanda, biherezwa n’icyo gihugu muri Nyakanga 2021. Polisi y’ u Burundi kandi yerekanye abasore batanu bo ngo bari bafite umugambi wo gukora iterabwoba. U Burundi nabwo buheruka gushyikiriza u Rwanda abarurwanya bwafatiye mu ishyamba rya Kibira, rifatanye na Nyungwe.



2 Responses
U Burundi bwerekanye abarwanyi bwohererejwe n’ u Rwanda bwabambitse imyenda mishya
Umubano w’u Rwandda uri kuba mwiza bafungure n’imipakaimigenderanire ibe myiza
U Burundi bwerekanye abarwanyi bwohererejwe n’ u Rwanda bwabambitse imyenda mishya
Umubano w’u Rwandda uri kuba mwiza bafungure n’imipakaimigenderanire ibe myiza