0f243b82-26cc-42c5-b901-4685f2c33d48-f16af

U Burundi bwigaramye kuvana ingabo zabwo muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye amakuru yavugaga ko cyatangiye gucyura abasirikare bacyo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bagiye gufasha ingabo za kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa M23.

Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza ku wa Kabiri byari byatangaje ko u Burundi bwatangiye gucyura ingabo, nyuma yo guhamirizwa ayo makuru n’abarimo Ofisiye wo mu ngabo z’u Burundi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, GĂ©nĂ©ral de Brigade Baratuza Gaspard, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X yavuze ko ibyatangajwe na Reuters ari ibihuha.

Ati: “Mu kubeshyuza amagambo akwiragizwa na Reuters agasubirwamwo n’izindi mbuga nkoranyambaga, abasirikare ba FDNB boherejwe muri RDC bakomeje ibikorwa byabo mu duce bashinzwe. Ntihagire na rimwe uha agaciro ibi binyoma bikwiragizwa.”

U Burundi bumaze igihe bwarohereje ingabo muri Congo kurwanya imitwe irimo M23 na Red-Tabara, ndetse amakuru avuga ko bwari bumaze kugeza muri Kivu zombi bataillon zibarirwa muri 16 z’abasirikare.

Amakuru yo gucyura ingabo yavuzwe nyuma y’uko M23 yari imaze kwirukana ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC ririmo n’Abarundi ku kibuga cy’indege cya Kavumu ndetse no mu mujyi wa Bukavu.

M23 kandi ku wa Kabiri yigaruriye Umujyi muto wa Kamanyola; ndetse nta gihindutse uyu mutwe ushobora no kwigarurira Umujyi wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo wa Uvira.

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ko cyatangiye gucyura ingabo, mu gihe amakuru anavuga ko GĂ©nĂ©ral de Brigade Elie Ndizigiye ‘Muzinga’ wari uyoboye ingabo ziri muri RDC na we yaba yaramaze gutaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *