U Burundi mu bihugu 10 ku Isi ukwiye kujyamo wigengesereye

Sangiza iyi nkuru

Iteka iyo umuntu ategura urugendo agomba kumenya niba aho agana hatekanye, niba amazi yaho asukuye ndetse niba yabona ibyo yakenera mu buryo bumworoheye, ariko mu bihugu bimwe department ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika isanga hari ingamba zisumbuyeho zigomba gufatwa mbere yo kubijyamo.

Hagendewe kuri politiki yabyo, umutekano bifite, urwego rw’ubuvuzi, ibikorwaremezo, ingaruka zaterwa n’ibiza, ubasha kumenya neza igihugu wapfa kujyamo, wajyamo wigengesereye, cyangwa ibyo udakwiye no kwirirwa ukandagizamo ikirenge ku nyungu z’umutekano wawe. Ni muri urwo rwego hashyizwe ahagaragara ibihugu 10 ku Isi ukwiye kujyamo wikandagira.

10. Burundi

Igihugu cy’u Burundi gihana imbibe na Congo, u Rwanda, na Tanzania kuri ubu gifatwa nk’ikijegajega muri politiki ndetse gishobora no kwibasirwa n’indwara z’ibyorezo.

Nk’uko inkuru dukesha Businessinsider ivuga, ngo abantu abajya mu Burundi baba bashobora guhura na malaria na cholera mu gihe kubona ubuvuzi bitoroshye, ndetse hakaba hari n’ikibazo cy’ibyaha bya hato na hato, aho department ya leta muri Amerika isaba abajya muri iki gihugu kubanza kubitekerezaho kubera ibyo byaha n’amakimbirane akkoreshwamo intwaro.

9. Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nacyo kiza ku rutonde rwa Drum-Cussac (ikigo kizobereye kuburira abantu ku hantu habateza akaga), aho kivuga ko imitwe yitwaje intwaro yujuje mu gihugu ibisasu bya mine ndetse kikaba gikunze kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu mu gihe cy’imvura. Department ya leta muri Amerika ikaba isaba abajya muri iki gihugu kubitekerezaho kabiri kubera ibyaha n’amakimbirane bidashira.

8. Irak

5bc7653b756c1001cf7ade78 1200

Department ya leta muri Amerika isaba abantu kutajya muri Irak kubera iterabwoba n’amakimbirane akoreshwamo intwaro. Drum-Cussac ikaba inakomoza ku bikorwaremezo byangiritse kubera intambara n’ibihano byafatiwe iki gihugu.

7. Centrafrica

Abagenzi bajya muri Centrafrica nabo bashobora guhura n’akaga gakomoka kuri politiki, kubura ubuvuzi n’ibibazo by’umutekano. Iki gihugu kiracyajegajega muri politiki, ndetse cyugarijwe na ruswa. Indwara ya malaria nayo iracyica abantu mu gihe kwita ku barwayi bikiri ingorabahizi kubera impamvu z’umutekano mukeya.

Department ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikaba isaba abasivili kutajya muri iki gihugu  kubera ibibazo by’ishimuta, no kwica abasivili bikorwa n’imitwe yitwaje ibirwanisho.

6. Somalia

Department ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko Somalia yokamwe n’ibyaha, iterabwoba no gushimuta igasaba abajya muri iki gihugu kutajyayo. Umutwe wa Al shabab ukomeje gukora ibitero by’iterabwoba kandi ugakunda kwibasirwa n’ibitero by’indege za drone z’Abanyamerika. Iki gihugu kandi kivugwamo ikibazo cy’ibyo kurya ndetse n’indwara nka malaria na cholera.

5. Sudani y’Epfo

5bc7632dc63f4e01ba414b83 1200

Kuva iki gihugu cyakwigenga gihorana ibibazo bya politiki n’ubukungu. Kiri mu bihugu 5 bya mbere wahuriramo n’akaga uri umunyamahanga. Department ya Leta muri Amerika ibuza abaturage kujya muri iki gihugu kubera impamvu z’ibyaha n’amakimbirane akoreshwamo intwaro

4. Libya

Libya ivugwamo imitwe y’iterabwoba, ibyaha bya hato nahato n’imitwe yitwaje ibirwanisho. Iki gihugu kikaba kiza ku mwanya wa kane mu bihugu ukwiye kujyamo wigengesereye ku isi. Kubera urwego rwo hejuru rw’ubugizi bwa nabi burimo gushimuta abantu hagasabwa ingurane, Department ya leta muri Amerika igira inama abajya muri iki gihugu gusiga baraze imitungo yabo mbere yo kujyayo.

3. Afghanistan

5bc7628da9777401aa02fbc2 1200

Umutwe w’Abatalibani ukomeje gufatwa nk’imbogamizi ikomeye ku bifuza gusura Afghanistan, Drum-Cussac yo ikavuga ko ari cyo gihugu cya mbere gifite ubutaka butezemo ibisasu bya mines byinshi ku Isi kandi gikunze kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba.

2. Yemen

Bivugwa ko nta gice na kimwe cyo muri Yemen wajyamo ngo wumve utekanye. Department ya leta muri Amerika inavuga ko iki gihugu kibasirwa na cholera cyane mu gihe kubona ubuvuzi bigoye. Iki gihugu kandi kibangamiwe n’iterabwoba n’amakimbirane akoreshwamo intwaro kikaza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Drum-Cussac rw’ibihugu ukwiye kujyamo wikandagira.

  1. Syria

Igihugu cya Syria nicyo kiza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’ibihugu udakwiye gupfa kwisukira gusura. Department ya leta muri Amerika ikaba igira inama abantu bajya muri Syria gusiga baraze ndetse bakanasiga samples za DNA zabo mbere yo kujyayo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *