Ibihugu by’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byasabye Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye gukurikirana u Rwanda, birushinja gutoza Abarundi igisirikare ngo bajye guhungabanya umutekano nk’uko ibaruwa yashyikirijwe aka kanama kuri uyu wa Gatatu ivuga.
Ambasaderi w’u Burundi muri Loni, Albert Shingiro, yasabye ko hahita hatumizwa n’inama y’igitaraganya y’aka kanama hagafatwa ingamba zikwiye kugirango leta y’u Rwanda ntikomeze gushaka guhungabanya umutekano w’u Burundi.

Mu yindi baruwa yandikiwe aka kanama na ambasaderi wa Congo muri Loni, Ignace Gata Mavita, we yasabye ko u Rwanda rwahamagarirwa kubahiriza amahame mpuzamahanga, kandi rugahita ruhagarika uko kwinjiza abo Barundi mu gisirikare ndetse n’ibindi bikorwa bibikurikira.
Impuguke za Loni zari ziherutse muri raporo yazo gushinja u Rwanda gutoza impunzi z’Abarundi ngo zizajye guhirika perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza ku butegetsi.
Ibi ariko u Rwanda ntirwahwemye kubitera utwatsi nk’uko VOA dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Nk’uko ibaruwa ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ivuga, ngo izo mpunzi z’Abarundi iyo zimaze gutozwa zicengezwa muri Congo zitwaje amakarita y’amahimbano y’itora ngo bakeke ko ari abaturage b’iki gihugu, hanyuma zikinjira mu Burundi.

Igihugu cy’u Burundi cyongeye kwisanga mu bibazo bya politiki kuva perezida Nkurunziza yatangaza muri Mata 2015 ko aziyamamariza indi manda yaje gutorerwa muri Nyakanga, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko inyuranyije n’itegeko nshinga ndetse n’amasezerano y’amahoro ya Arusha yarangije intambara hagati y’abaturage yabaye hagati y’1993-2006.
Abantu basaga 400 nibo bivugwa ko bamaze kugwa mu mvururu zakurikiye iki cyemezo, mu gihe abandi basaga 200,000 byabaye ngombwa ko bahungisha amagara yabo bagahungira mu bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda.
Nk’uko byemezwa na bamwe mu badipolomate nk’uko iyi nkuru dukesha VOA isoza ivuga, ngo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon ategerejwe I Bujumbura kuwa Mbere w’icyumweru gitaha, aho azaba agiye kugerageza gushishikariza ubutegetsi bw’u Burundi kuganira n’abatavugarumwe nabwo ndetse no kwemera ko amahanga agira uruhare mu guhosha ubugizi bwa nabi bukomeje kwigaragaza muri iki gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


