Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Philippe Nzobonariba avuga ko u Burundi butakwanga gufasha u Rwanda, mu gikorwa cyo gutora umukandida warwo wiyamamariza kuyobora Umuryango w’Ibihugu Bihuriye ku Rurimi rw’Igifaransa (OIF).
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishinze, Philippe Nzobonariba yatangaje ko n’ubwo u Burundi butari bwakira ibaruwa y’u Rwanda rubusaba kuzashyigikira umukandida, Louise Mushikiwabo, wiyamamariza kuyobora OIF, ngo bwiteguye kurufasha.
Yagize ati “u Burundi ntabwo bwari bwakira iyo baruwa, niba Kigali yarasabye ubwo bufasha ni uko yemera ko yashowe mu makosa”.
Kuri we imibanire y’u Rwanda n’u Burundi, ngo yahoze ari myiza, nyuma ngo u Rwanda rukoresheshwa n’abakoloni ngo ruhungabanye umutekano wabwo bagamije kugera ku nyungu zabo.
Uyu muvugizi wa Guverinoma, ashimangira ko u Burundi butakwanga kujya inyuma u Rwanda, ati “u Burundi ntibushobora kwanga gushyigikira u Rwanda”. Ariko akaruhamagarira kwemera ibibi rwakoreye u Burundi rukabisabira imbabazi.
Mu gihe Leta y’u Burundi ihakana ko itabonye iyi baruwa y’u Rwanda, Abicishije ku rukuta rwe rwa twitter, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier nduhungirehe avuga ko ibaruwa yoherejwe ku wa 5 Kamena 2018, ndetse iranakirwa.
Mu gihe Philippe Nzobonariba avuga ko u Rwanda rwahemukiye u Burundi, akanarusaba kubusaba imbabazi, ntagaragaza igihe ibyo byaba byarakozwe n’ubryo byakozwemo.
Kuva mu mwaka wa 2015, umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi, aho bwarushinjaga kubuhungabanyiriza umutekano, Leta y’u Rwanda ikaba yaragiye ibihakana yivuye inyuma ko nta nyungu nimwe yakura mu guhungabanya umutekano wabwo.


