U Burusiya burashinjwa guhimba igitero cya Ukraine ku butaka bwabwo ngo butangize intambara

Sangiza iyi nkuru

Amerika yashinje u Burusiya guhimba igitero cy’ingabo za Ukraine nk’urwitwazo rwo gutangiza intambara.

Umuvugizi wa Pentagon, John Kirby, yatangaje ko Washington ifite amakuru yizewe ku byerekeye umugambi mubisha w’u Burusiya, mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba.

Moscou yashinjwe na Amerika kuba yarakoze amashusho ya poropaganda yerekana amashusho y’iturika ry’ibisasu hamwe n’imirambo, ndetse n’abakina ikinamico bagaragaza abantu baririra abapfuye.

Imigambi yose ivugwa y’igitero cya baringa ku butaka bw’u Burusiya cyangwa ku benegihugu b’u Burusiya yasangijwe n’abayobozi ba Ukraine ndetse n’abafatanyabikorwa b’i Burayi mu minsi ishize nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.

Ibi ni bimwe birego biheruka bya Amerika n’u Bwongereza bishinja u Burusiya kugambanira guhimba urwitwazo rw’ibinyoma rwo gushoza intambara kuri Ukraine.

“Twabonye ibikorwa nk’ibi byakozwe n’Abarusiya mu bihe byashize, kandi twizera ko ari ngombwa iyo tubibonye gutya, kandi igihe tubishoboye, kubyamagana, ” ibi ni ibyo Kirby yabwiye abanyamakuru kuri Pentagon.

Kirby yavuze ko Moscou izanagaragaza ibikoresho bya gisirikare byakoreshejwe na Ukraine n’Uburengerazuba mu gushyigikira umugambi uvugwa .

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss, yatangaje ko amakuru Amerika ifite “ari ibimenyetso bigaragara kandi bitangaje byerekana ko u Burusiya bushaka urwitwazo rw’uruhimbano rwo kugaba ibitero simusiga ndetse n’ibikorwa byo guhungabanya Ukraine”.

U Burusiya ariko bwateye utwatsi ibyo birego by’uko bushaka gutera Ukraine.. Bwatanze urutonde rw’ibyifuzo byabwo, harimo garanti y’uko Ukraine itazigera yinjira muri NATO.

Bwashinje kandi Amerika gukabiriza amakuru itanga kuri Ukraine no kurushaho gukomeza ikibazo gihari yohereza ingabo nyinshi mu Burayi bw’i Burasirazuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *