U Burusiya burateganya guha DRC ibikoresho birimo kajugujugu z’intambara

Sangiza iyi nkuru

U Burusiya burateganya guha Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ibikoresho by’igisirikare birimo kajugujugu z’intambara zigezweho zirindwi.

Nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence gikora inkuru zicukumbuye kibisobanura, kohereza izi kajugujugu bizashingira ku masezerano RDC n’u Burusiya byagiraniye i Kinshasa muri Nyakanga 2022.

Gisobanura ko aya masezerano afite agaciro guhera muri uyu mwaka w’2022 kugeza mu 2025, kikaba ari cyo gihe Leta uya RDC yihaye cyo kuvugurura igisirikare hagamijwe kugira ngo kizagire ubushobozi bwo kurinda ubutaka bw’igihugu.

Nk’uko Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya yabitangaje muri Nyakanga, mu rwego rwo kuvugurura iki gisirikare, Leta yihaye gahunda yo kongera ingengo y’imari kigenerwa, aho mu mwaka utaha kizashorwamo miliyari y’amadolari.

Icyemezo cyo kuvugurura igisirikare cya RDC cyashingiye ku bitekerezo by’abanyapolitiki batandukanye muri Leta n’abatavuga rumwe na yo, nyuma y’aho bigaragaye ko cyananiwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba, by’umwihariko M23.

Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Igisirikare-cya-RDC-kigiye-gushorwamo-miliyari-y-amadolari

U Burusiya burateganya kohereza izi ntwaro, by’umwihariko kajugujugu, nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Kabanda Gilbert, yagiriye muri iki gihugu muri Kanama 2022, agasura uruganda rukora intwaro zigezweho.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. U Burusiya burateganya guha DRC ibikoresho birimo kajugujugu z’intambara
    Ibikoresho si byo birwana, harwana ababikoresha bafite icyo barwanira n’ubwonko buzima.

  2. U Burusiya burateganya guha DRC ibikoresho birimo kajugujugu z’intambara
    Ibikoresho si byo birwana, harwana ababikoresha bafite icyo barwanira n’ubwonko buzima.

  3. U Burusiya burateganya guha DRC ibikoresho birimo kajugujugu z’intambara
    Igisirikare cya RDC ntabwo cyabuze ibikoresho, none se biriya bahungiushije bajyana Goma ngo M23 itabifata si ibikoresho, njyewe ntekereza ko kuvugurura igisirikare aribyo byabanza noneho ibikoresho bigahabwa igisikare kivuguruye, naho miliyari mwagishoyemo nugukiza ba general ba mobutu disi, kajujgujugu ziraje nazo M23 izibake ubundi ijye ibarasa uvuye mu kirere

  4. U Burusiya burateganya guha DRC ibikoresho birimo kajugujugu z’intambara
    Igisirikare cya RDC ntabwo cyabuze ibikoresho, none se biriya bahungiushije bajyana Goma ngo M23 itabifata si ibikoresho, njyewe ntekereza ko kuvugurura igisirikare aribyo byabanza noneho ibikoresho bigahabwa igisikare kivuguruye, naho miliyari mwagishoyemo nugukiza ba general ba mobutu disi, kajujgujugu ziraje nazo M23 izibake ubundi ijye ibarasa uvuye mu kirere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *