U Burusiya buherutse gutangaza ko buri gukora indege y’indwanyi y’akataraboneka izaba yitwa MiG-41, igomba gusimburwa MiG-31 “Foxhound”, yitezweho gusunika imbibi z’indege zifite ubushobozi busanzwe. N’umuvuduko ukubye uw’ijwi inshuro 4 (Mach 4: 3700km/h), laser zo kurwanya misile, hamwe n’intwaro za EMP (Electromagnetic pulse), iyo wumvise ibiyivugwaho ushobora kugirango ni filimi za science-fiction cyangwa ikintu kidashoboka.
Icyakora, gushidikanya biragaragara kubera ko atari ubwa mbere u Burusiya bwaba busezeranyije umushinga nk’uyu ntukorwe na nyuma y’ibibazo butarakemura mu ikorwa ryoroshye ry’indege za MiG-35.
Mu gihe MiG Corporation ivuga ko MiG-41 izagurutswa bwa mbere umwaka utaha kandi ikazatangira gukoreshwa muri za 2030, ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga nk’uyu w’ikoranabuhanga rihambaye n’igihe igihugu cyihaye, bisa nk’inzozi nk’uko tubikesha urubuga migflug.com.

Ese MiG-41 iramutse ikozwe uko bivugwa ni yo yaba iyoboye ikirere?
U Burusiya burateganya “gushyira ku rundi rwego ubushobozi bwo gukora indege” binyuze mu ikorwa ry’iyi ndege nshya y’indwanyi ya MiG-41, bishoboka ko yasimbura MiG-31 “Foxhound.”
Nk’uko amakuru aturuka mu Burusiya abitangaza, MiG-41 izaba ifite ubushobozi bwo kuguruka ku butumburuke izindi ndege z’intambara zidashobora kugurukaho, atari ahantu hirengereye mu kirere gusa, ahubwo no mu kirere cyo hasi, bibaye ngombwa.

MiG-31 u Burusiya bushaka gusimbuza MiG-41
Biragenda neza, nk’uko umwe mu batanze amakuru avuga, aho yongeyeho ko MiG-41 izaba irenze izindi ndege z’intambara zose zakozwe n’ibindi bihugu kuko izaba ifite ibintu isi y’iby’indege itarabona.
MiG-31, u Burusiya bushaka gusimbuza MiG-41, NATO yahaye izina rya Foxhound, igendera ku muvuduko ukubye uw’ijwi inshuro 2.83 (Mach 2.83) kandi ibasha kuguruka ku butumburuke bwenda kungana nk’ubwo MiG-25 ibasha kugeraho. Yubatswe kugirango ishobore gufata no gusenya ibipimo ku butumburuke ubwo ari bw’aho ishobora kugera kandi ikora neza mu bihe byose by’ikirere, amanywa cyangwa nijoro.

MiG-25


