Kuva kuri uyu wa Gatandatu, u Burusiya bwakomeje kurasa mu burasirazuba bwa Ukraine kandi buvuga ko bwasenye bubiko bwa missiles de croisière zatanzwe n’Uburengerazuba, mu gihe Perezida wa Amerika Joe Biden yashyiraga umukono ku itegeko riteganya guha Ukaine inkunga nshya ingana na miliyari 40 z’amadolari.
Nk’uko byatangajwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, icyiciro cy’intambara kiriho, aho Abarusiya berekeje imbaraga zabo nyinshi mu Burasirazuba, “kizamena amaraso” ariko amaherezo kigomba gukemurwa “binyuze muri diplomasi”. Yatangarije televiziyo yo muri Ukraine ICTV ati: “Ibiganiro hagati ya Ukraine n’u Burusiya byanze bikunze bizabaho.”
Nk’uko iyi nkuru dukesha Radio na Tleviziyo by’u Bubiligi (RTBF) ivuga, Zelensky yavuze ko yiteguye nibiba ngombwa kubonana na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, kugeza ubu utaratanga igisubizo.
Zelensky, mu butumwa bwe busanzwe bwa videwo yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko “ibijyanye n’igisirikare bitigeze bihinduka bigaragara” ariko ko byari bigoye “.
Yagize ati: “Ibibera Donbass biragoye cyane.” Ariko ingabo za Ukraine “zasubije inyuma iki gitero. Buri munsi uko abadukingira bahungabanya imigambi y’Abarusiya bitwegereza umunsi ukomeye, […] twifuza twese kandi turwanira. Umunsi wo gutsinda”.

2 Responses
U Burusiya buravuga ko bwasenye ububiko bwa misile uburengerazuba buherutse guha Ukraine
Icyo mazekureba mur’iyisi yacu ni ukubaho nabi kwa bakene kandi icyiza kubaho neza hariho abagomba gutanga imibiri yabo mukinyejana cyabo bashashuriraga amabere yabo ariko mukinyejana cyacu dushashurira ubutaka bwacu UWITEKA yaduhaye ese gushashura ubuta cya ngwa gushashurira amabereyabo? namwe mubitekerezeho mungarukemo umugore umwe yishaze amabere arapfa umugabowe abibonye nawe yinaga m’umuriro nawe arapfa