U Burusiya burigamba guhanura indege yari yuzuye intwaro zari zigenewe Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Intwaro zishinzwe guhangana n’ibitero byo mu kirere z’u Burusiya kuri uyu wa Gatandatu zahanuye indege yari yuzuyemo intwaro zigenewe Ukraine, Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, bivuga ko zari zivuye mu bihugu byo mu burengerazuba.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko iyi ndege yahanuriwe hafi y’Umujyi wa Odessa wo muri Ukraine.

Amakuru ava mu Gisirikare cy’u Burusiya akomeza avuga ko ryari iyoherezwa ry’ingenzi nubwo uwatanze amakuru nta bisobanuro birambuye yatanze niba wenda indege itaba yari indege isanzwe y’Igisirikare cya Ukraine.

Radio na Televiziyo by’u Bubiligi (RTBF) ku rundi ruhande bivuga ko aya makuru bitashobotse kuyagenzura mu buryo bwisanzuye. Ni mu gihe Ukraine ngo yakiriye intwaro nyinshi ziturutse mu burengerazuba kuva intambara yatangira ku itariki ya 24 Gashyantare nubwo ikomeje gusaba izindi ntwaro.

Perezida w’iki gihugu, Volodymyr Zelensky mu ijoro ryakeye yongeye gushimangira ko izindi ntwaro nyinshi ari ngombwa kugirango bazabashe gutsinda intambara.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Burusiya burigamba guhanura indege yari yuzuye intwaro zari zigenewe Ukraine
    Uyu munyarwenya ariko arasetsa. Ko abatalibani birukanye abanyamerika yigeze yumva basaba intwaro?

  2. U Burusiya burigamba guhanura indege yari yuzuye intwaro zari zigenewe Ukraine
    Uyu munyarwenya ariko arasetsa. Ko abatalibani birukanye abanyamerika yigeze yumva basaba intwaro?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *