Guverinoma y’u Burusiya yasobanuye icyo Leta ipfa n’iya Ukraine cyatumye ingabo zayo zitangiza ibikorwa bidasanzwe (special military operations), ku rundi ruhande amahanga yise gushoza intambara.
Ni nyuma y’aho amahanga akomeje kwamagana u Burusiya, abushinja kuvogera ubusugire n’ubwigenge bya Ukraine, ibihugu bikomeye ku Isi biri mu burengerazuba bikanabufatira ibihano byinshi by’ubukungu.
Ni mu gihe kandi u Burusiya buhamya ko ibitangazamakuru mpuzamahanga byo mu Burengerazuba birimo kugoreka ibiri kubera muri Ukraine, impamvu byabaye n’ikigamijwe.
Ubwigenge bwa Donetsk na Luhansk
Misiyo/Ambasade y’u Burusiya mu Burundi yasobanuye mu buryo burambuye uruhande rwa Guverinoma kuri iki kibazo cyo muri Ukraine, amahanga akomeje kwita intambara.
Iyi misiyo yavuze ubutegetsi bwa Ukraine (igihugu gituranye n’u Burusiya) bwahindutse mu 2014, bigizwemo uruhare n’abo hanze barwanya u Burusiya.
Ngo bitewe n’umugambi ubutegetsi bushya bwari bufite wo kurwanya u Burusiya, muri Repubulika ya Crimea igize Ukraine habaye amatora ya kamarampaka, abantu 95% bashyigikira icyemezo cyo kwiyunga n’u Burusiya, ariko ubu butegetsi bwo burakirwanya.
Yasobanuye ko muri uwo mwaka no mu ntara ya Donetsk na Luhansk na bo bakoze amatora yemeza ko bifuza ubwigenge, bakiyomora kuri Ukraine, banahita batangaza ishyirwaho rya Repubulika ya Donetsk n’iya Luhansk.
Iyi misiyo ivuga ko icyo gihe Leta ya Ukraine yamaganye ibyavuye mu matora y’izi ntara, itangiza intambara yo kwica abazituyemo. Iti: “Ukraine yahise ihakana ibyavuye mu matora, itangiza intambara yo kwica abenegihugu muri izi ntara ebyiri.”
Amasezerano ya Minsk
Iyi misiyo isobanura ko hashingiwe kuri gahunda y’u Burusiya yo guharanira amahoro n’umutekano, yagize uruhare mu isinywa ry’Amasezerano ya Minsk y’impande zishyamiranye yo mu 2015, yari agamije guhagarika intambara muri izi ntara ebyiri zihuriye mu karere ka Donbas.
Ariko ivuga ko Leta ya Ukraine itigeze yubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Minsk, ahubwo yakomeje kurwanya abo muri Donbas, hiyongeraho umugambi wo gushaka kwinjira mu muryango wa NATO/OTAN.
Ngo ibyo u Burusiya bwarabyanze kubera impungenge z’uko ingabo za NATO “zishobora guhungabanya amahoro n’umutekano” cyane ko buzishinja kuba intandaro y’intambara zabaye muri Yugoslavia, Iraq na Libya. Iti: “Ni yo mpamvu iyinjira rya Ukraine mu ngabo za Ukraine rigaragara nk’ubushotoranyi bukomeye ku Burusiya.”
Iyi misiyo ivuga ko muri Nyakanga 2021 no muri Mutarama 2022, u Burusiya bwateguye ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bigamije gushakira igisubizo ikibazo cyo muri Ukraine, iti: “Nyamara ibyari biraje ishinga u Burusiya ku byerekeye umutekano wabwo, nta na kimwe cyahawe agaciro.”
Intwaro kirimbuzi
Muri Gashyantare 2022, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko igihugu cye gishobora guhabwa intwaro kirimbuzi. Ibi ngo Guverinoma y’u Burusiya yabifashe nk’iterabwoba.
Iyi misiyo ivuga ko hashingiwe ku kuba Ukraine yari yaranze kubahiriza amezerano ya Minsk, USA ntihe agaciro ibyifuzo by’u Burusiya, Perezida Zelensky akatangaza ko bashobora guhabwa intwaro kirimbuzi, Perezida Putin yahise yemeza ubwigenge bwa Donetsk na Luhansk, anatangiza ku mugaragaro ibikorwa bidasanzwe by’ingabo muri Ukraine tariki ya 24 Gashyantare 2022.
Muri ibi bikorwa, u Burusiya buvuga ko ingabo zabwo zitera ibisasu gusa ku bikorwa by’igisirikare cya Ukraine, buti: “Ntizitera ibisasu ku nzu z’abenegihugu kandi zikora ibishoboka kugira ngo ibyangirika bibe bike bishoboka.”
Ikigamijwe
Misiyo y’u Burusiya isobanura ko icyo ingabo zabwo zigamije ari uguca intege ubutegetsi bwa Ukraine no gushyiraho ubudafite aho bwegamiye.
Gusa ngo muri ibi bikorwa, Leta y’u Burusiya iranakora ibishoboka kugira ngo iki kibazo kibonerwe igisubizo, binyuze mu biganiro by’amahoro.
Naho ku bihano amahanga akomeje gufatira u Burusiya, ngo birabogamye kandi ntibyubahirije amategeko.



2 Responses
U Burusiya busobanura byimbitse icyo bupfa na Ukraine n’icyo bugamije
Ntabyo azashobora nashaka arekere, ba rugigana nabo ndabizeye bazatuza ari uko icyo biyemeje bakigezeho, nubwo byaba imyaka 100+
U Burusiya busobanura byimbitse icyo bupfa na Ukraine n’icyo bugamije
Ntabyo azashobora nashaka arekere, ba rugigana nabo ndabizeye bazatuza ari uko icyo biyemeje bakigezeho, nubwo byaba imyaka 100+