U Burusiya bwaburiye Suède na Finland ku kwinjira muri Nato

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Burusiya yaburiye ibihugu bya Suède na Finland ku kuba byakwinjira muri Nato, ivuga ko ukwaguka k’uriya muryango nta mutekano uhambaye byazana i Burayi.

Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dmitry Peskov, mu kiganiro n’itangazamakuru.

U Burusiya bwaburiye biriya bihugu nyuma y’uko abayobozi mu Gisirikare cya Amerika batangaje ko intambara y’u Burusiya muri Ukraine yabaye “amakosa akomeye” ashobora gutuma Nato yaguka.

Amerika ivuga ko yiteze ko Suède na Finland bigomba kuba byasabye kwinjira muri uriya muryango bitarenze muri Kamena uyu mwaka, ndetse abayobozi bayo bavuga ko bizeye gushyigikira ubusabe bwa biriya bihugu buzasiga Nato igize ibihugu binyamuryango 32.

Suède na Finland byari bisanzwe bitari ibihugu binyamuryango bya Nato, gusa ibi bihugu byombi bivuga ko intambara y’u Burusiya kuri Ukraine yabigizeho ingaruka ku buryo bishobora kurangira bifashe icyemezo cyo kwinjira muri uriya muryango.

Ni icyemezo cyakora cyo u Burusiya buvuga ko budashyigikiye.

Peskov yaburiye Suède na Finland ko amasezerano ya Nato “si ya masezerano atanga icyizere ku mahoro n’umutekano, kandi ukongera kwaguka kwayo ntibizazana umutekano w’inyongera ku mugabane w’u Burayi.”

Mu cyumweru gushize Peskov yari yatangaje ko u Burusiya buteganya kongera gushyira ku munzani ikibazo, bugafata ingamba zabwo bwite zikumira Suède na Finland kwinjira muri Nato.

Muri Gashyantare uyu mwaka Maria Zakharova usanzwe ari Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya bwo yari yatanze umuburo ku “ngaruka za gisirikare n’iza Politiki” mu gihe biriya bihugu byaba byinjiye muri uriya muryango.

Nato yashinzwe mu 1949 mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’iyari Leta Zunze Ubumwe z’Abasovieti zarimo zaguka.

Ibihugu byibumbiye muri uyu muryango bifitanye amasezerano yo gutabarana mu gihe hari kimwe muri byo cyaba kigabweho igitero cya gisirikare.

Cyakora cyo n’ubwo u Burusiya bukomeje kuburira Suède na Finland kwinjira muri uriya muryango, ibi bihugu byombi bikomeje kugaragaza ubushake bwo kuwujyamo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *