burevestnik-nuclear-cruise-missile

U Burusiya bwagerageje igisasu cya kirimbuzi cyagera aho ari ho hose ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, avuga ko igihugu cye cyagerageje cruise missile ishobora gutwara igisasu cya kirimbuzi, bise Burevestnik, ibasha guca ku bwirinzi butandukanye kandi ikaguma mu kirere igihe kirekire igenda intera y’ibirometero ibihumbi.

 

Mu ijambo rye yashyize ahagaragara ku Cyumweru, Perezida Vladimir Putin yatangaje ko u Burusiya bwagerageje misile nshya ikoresha ingufu za nikeleyeri kandi yatwara ubumara bwa kirimbuzi ibasha guca ku bwirinzi bw’ikirere buriho kugeza ubu kandi ko yenda koherezwa mu gisirikare cyabwo.

 

2025 10 26T082518Z 708425075 RC2KJHALU1DD RTRMADP 3 UKRAINE CRISIS RUSSIA MISSILE 1024x576 1

 

Amashusho yashyizwe ahagaragara na Kremlin yerekanaga Putin mu mpuzankano ya gisirikare yakira raporo kuri iyi misile ayishyikirizwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo z’u Burusiya, Valery Gerasimov.

 

Gerasimov yavuze ko misile yagumye mu kirere amasaha agera kuri 15 kandi ikora ibirometero 14.000, yongeraho ko “iyi atari yo ntera ya nyuma yageraho”. Nta bindi bisobanuro birambuye byatanzwe.

 

F7cfbOBXMAAZFQT

 

Iri tangazo rije mu rwego rw’ubutumwa bwa kirimbuzi bw’u Burusiya, bwakomeje guhangana n’igitutu cy’uburengerazuba bubuhatira guhagarika intambara yo muri Ukraine kandi n’umuburo ukomeye kuri Amerika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ba NATO wo kwirinda ibitero ibyo ari byo byose imbere mu Burusiya bitwaje intwaro zirasa mu ntera ndende zo mu Burengerazuba kuko ubu bufite ubushobozi bwo kurasa aho ari ho hose ku Isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *