Bwiza
ads

U Burusiya bwihanganishije abacuruzi bahombejwe n’inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 12 Ukwakira 2026 saa 16:30
Iminota 1 yo gusoma
U Burusiya bwihanganishije abacuruzi bahombejwe n’inkongi yibasiye isoko rya Musanze

182977

U Burusiya biciye muri Ambasade yabwo mu Rwanda, bwihanganishije abacuruzi n’abafite ibikorwa by’ubucuruzi bahombeye mu nkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Goico riherereye mu Karere ka Musanze.

Mu butumwa Ambasade y’u Burusiya mu Rwanda yanditse ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko yihanganishije abacuruzi n’abafite ibikorwa by’ubucuruzi bahuye n’igihombo cyatewe n’iyo nkongi.

Iti: “Ambasade y’u Burusiya mu Rwanda yihanganishije byimazeyo abacuruzi n’abafite ibikorwa by’ubucuruzi bahombeye mu nkongi y’umuriro yabereye mu Isoko rya Goico i Musanze.”

Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira ni bwo ririya soko ryafashwe n'inkongi y'umuriro, ibyarimo hafi ya byose bihinduka umuyonga.

Imibare y'ibanze igaragaza ko ibicuruzwa bifite agaciro k'abarirwa muri Frw miliyari 30 ari byo byatikiriye muri iriya nkongi, mu gihe inyubako yagenewe agaciro k'abarirwa muri Frw miliyari 17.

Leta y'u Rwanda biciye muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yahumurije abacuruzi babuze ibicuruzwa byabo, ibizeza ubufasha mu gusana ririya soko kugira ngo ibikorwa by'ubucuruzi bizasubukure vuba.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.