U Burusiya: Umuyobozi w’umujyi mu bantu 28 baguye mu mpanuka y’indege

Sangiza iyi nkuru

Indege yari irimo abantu 28 kuri uyu wa Kabiri yakoreye impanuka mu burasirazuba bw’u Burusiya nk’uko byatangajwe n’abayobozi bavuganye n’itangazamakuru mu gihe umuntu umwe warokotse ataraboneka.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Antonov An-26, yari mu rugndo iturutse mu murwa mukuru wa Petropavlovsk-Kamchatsky igana ahitwa Palana, igiturage giherereye mu majyaruguru y’umwigimbakirwa wa Kamchatka ubwo yaburaga ku munara.

Ibiro Ntaramakuru Interfax byatangaje ko iyi ndege ishobora kuba yaguye ubwo yiteguraga kururuka ariko ari mu gihu hatagaragara neza.

Ubuyobozi bushinzwe indege za gisivili bw’u Burusiya ahantu iyi ndege yaguye hamenyekanye nyuma y’aho minisiteri ishinzwe ubutabazi bwihuse yoherezaga kajugujugu yo gushakisha n’itsinda ryo ku butaka ngo bashakishe iyo ndege.

Biravugwa ko iyi ndege itwaye abantu 22 n’abakozi 6 bayikoramo barimo abapilote.

Olga Mokhireva, umuyobozi w’Umujyi wa Palana, ni umwe mu bari muri iyi ndege nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru TASS.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *