U Bushinwa bwasabye abaturage ba bwo kuva muri Koreya ya Ruguru mu maguru mashya

Sangiza iyi nkuru

Ambasade y’u Bushinwa ikorera muri Koreya ya Ruguru yasabye Abashinwa baba muri kiriya gihugu kuba begeranya utwabo bagasubira mu gihugu cyabo ndetse ababishoboye bakaba bavayo hakiri yare.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Korea Times report ivuga ko Ambasade y’Abashinwa yasohoye iri tangazo isobanura ko itewe impungenge n’umwuka mubi uri hagati y’iki gihugu n’Amerika ashobora kubyara ikintu kitari cyiza bikaba byabagiraho ingaruka babaye bakiriyo.
U Bushinwa bwatangiye gukwirakwiza ubu butumwa guhera mu kwezi gushize ubwo iki gihugu cya koreya ya Ruguru cyizihizaga umunsi mukuruw’ingabo, aho n’ibikorwa bias no gushotorana n’Amerika byaje gukomeza gufata indi ntera.
Iki kinyamakuru kandi cyakomeje kivuga ko hari abaturage bo mu gihugu cy’u Bushinwa baba muri Koreya bajyana amakuru mu gihugu cya bo ku birebana n’umutekano bagatanga amakuru ku bibera muri Koreya mu duce tumwe na tumwe ku buryo Ambasade y’u Bushinwa itamenya ibiri kubera hiryo no hino muri kiriya gihugu.
Abaturage b’u Bushinwa biganje mu mujyi wa Pyongyang muri Koreya ya Ruguru, bavuga ko hari n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa yo bishobora kubagiraho ingaruka bityo bamwe muribo bakaba ari bo batanze amakuru kuri Ambasade ya bon go nay o ibimenyeshe abandi.

Koreya ya ruguru ijya igergeza ibisasu, arikoAmerika n'ibindi bihugu byo byiteguye kuzayirasaho nitagabanya ibikorwa bya yo byo gukoresha ibitwaro bya kirimbuzi
Koreya ya ruguru ijya igergeza ibisasu, arikoAmerika n’ibindi bihugu byo byiteguye kuzayirasaho nitagabanya ibikorwa bya yo byo gukoresha ibitwaro bya kirimbuzi

U Bushinwa buvuga ko Koreya ya Ruguru ikomeje ibikorwa by’ubushotoranyi kuri Amerika, ako igeragereza ibisasu byayo by’imyuka ihumanya mu bice bihereranye n’Amerika cyane cyane mu mazi kariko bishobora no kugera ku butaka, mu gihe Amerika yo n’ibindi bihugu nka Koreya y’Epfo, u Buyapani byiteguye ko igihe icyo aricyo cyose bishobora kurasa ku butaka bwa Koreya ya Ruguru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakimbirane hagati y’Amerika si aya none, kuko kuva mu myaka yashize hagiye habaho ibikorwa bisa n’ubushotoranyi ku mpande zombi, birimo guhanura indege z’ubutasi, gushimuta amato n’ibindi.
Amerika ishinja Koreya ya Ruguru gutunga no gukoresha ibitwaro bya kirimbuzi bikoresha imyuka ihumanya, mu gihe koreya nay o ivuga ko idashobora kubihagarika ahubwo ikanagerageza bimwe muri byo bigapfuba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *