Urukiko rwa gisirikare mu Busuwisi rwahagaritse iperereza ku byaha bya Jenoside rukurikiranyeho uwahoze ari Minisitiri mu 1994 ubu wibera mu Busuwisi
Mu 1999 ubutabera bwa gisirikare mu Busuwisi bwatangiye iperereza ku mugabo rwanze kuvuga izina rye wahoze muri guverinoma yiswe guverinoma y’Abatabazi akekwaho ibyaha bitandukanye yakoze mu gihe cya Jenoside birimo ibyaha by’intambara.

Uru rubanza rwari rwarahagaritswe mu 2005 ariko ruvuga ko ruzarusubukurwa nyuma ariko ntirwatanga igihe. Ibi bikaba byari byarategetswe n’umucamanza wari urufite mu biganza wahise abimenyesha Umugenzuzi mukuru wa gisirikare biciye mu itangazo.
Nyuma y’imyaka 3 u Rwanda rwasabye ko uyu muminisitiri utaratangajwe izina yakurikiranwa n’inkiko. Icyo gihe leta y’u Rwanda yemeza ko uyu muminisitiri yihishe ubutabera mu Busuwisi.
Ikinyamakuru Le Matin cyandikirwa mu Busuwisi kivuga ko nyuma urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha rwatangiye iperereza ryimbitse kuri uyu mugabo narwo ruza gusaba ko uyu mugabo yakurikiranwa.
Umugenzuzi mukuru wa gisirikare mu Busuwisi ntiyigeze agira icyo atangaza kuri uru rubanza.
Iyo aza gukurikiranwa yari gukurikiranwa n’ubutabera bwa gisirikare nabwo bushingiye ku masezerano ya Genève arebana n’uburyo abaturage barindwa mu bihe by’intambara.
Ubusanzwe mu Busuwisi ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara bikurikiranwa n’ubushinjacyaha bukuru (MPC) kuva mu 2011.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


