Mu gihe iperereza ry’abayobozi ba Repubulika haranira Demokarasi ya Congo ku iyicwa rya Ambasaderi Luca Attanasio rikomeje, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Butaliyani, Rudi Di Maio, arasaba Umuryango w’Abibumbye gufungura iperereza ryawo.
Kuri minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Butaliyani, ngo nubwo ambasaderi wabo yabashaga gufata icyemezo ku ngendo ze mu gihugu, urugendo yiciwemo mu burasirazuba bwa Congo rwo rwateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM).
Minisitiri Rudi Di Maio ati “Twasabye rero ku mugaragaro Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM) na Loni gufungura iperereza kugira ngo hasobanuke ibyabaye, impamvu z’ibikoresho by’umutekano byakoreshejwe n’abafashe ibyo byemezo. Twasobanuye kandi ko dutegereje ibisubizo bisobanutse kandi byuzuye mu gihe gito cyane”.
Ku kijyanye n’ibiherutse kuba kuri uyu mudipolomate w’Umutaliyani, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, Marie Tumba Nzeza, yasohoye icyemezo cya Guverinoma kivuga ko nta mudipolomate wemerewe kongera gusohoka muri Kinshasa atabimenyesheje abayobozi.
Ibi ngo bizafasha leta, mu gihe hagize ushaka kugira aho ajya imbere mu gihugu, kongera umutekano w’abadipolomate basabye kujya mu bice bifite umutekano mucye.
Hagati aho, mu gihe umutwe wa FDLR ari wo washyizwe mu majwi, Perezida Felix Tshisekedi nawe arifuza ko ukuri kw’iyicwa rya Ambasaderi w’u Butaliyani kujya ahagaragara byihuse.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


