U Buyapani bugiye kugoboka imiryango 120 yasenyewe na Sebeya

Sangiza iyi nkuru

Imiryango 120 yagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya igiye guhabwa ubufasha bujyanye n’isuku, birimo ubwiherero bugezweho ndetse n’ibikoresho bitandukanye bijyanye n’isuku.

Ni ibikoresho bizatwara asaga Frw miliyoni 72, akazatangwa na leta y’u Buyapani.

Ubu bufasha bugiye kuza bwiyongera ku bundi imiryango 380 yo mu murenge wa Cyanzarwe yiganjemo abasigajwe inyuma n’amateka yahawe.

Ni ubufasha bugizwe n’ubwiherero bugezweho.

Byitezwe ko imyanda yo muri ubu bwiherero izajya ikorwamo ifumbire izajya ifasha ababuhawe gufumbira imyaka yabo, bityo bakabona umusaruro utubutse.

Ubufasha bahawe bunagizwe n’ibigega bibika amazi bikanayayungurura byitezweho gukemura ikibazo cy’amazi asanzwe ari ingume muri kariya gace kagizwe n’amakoro.

Nyirandeze Mariana uri mu bahawe iyi nkunga, avuga ko bagorwaga no kujya kuvoma cyane cyane mu bihe by’izuba bigatuma n’isuku iba nkeya.

Ati: “Ndashima Leta y’u Rwanda ndetse n’igihugu cy’ubuyapani kuko badukuye kure. Twari mu bwigunge dukora ingendo dushakisha amazi ariko tubonye amazi birakemutse, ubu amazi tuyafite mu ngo ndetse n’ubwiherero bugezweho hehe n’indwara ziterwa n’umwanda.”

Hatangimana Mugabe Isaac, Umuvugizi w’umuryango Hand In Hand for Development wubatse ibi bikorwa, avuga ko ubu abaturage baruhutse kukobabonye amazi kandi byagoranaga bitewe n’agace k’amakoro aho bigorana no gucukura ubwiherero.

Yagize ati: “Abaturage bakoraga urugendo rurerure bagiye gushaka amazi ariko twabahaye ibigega bizabafasha kujya babona amazi. Aka gace kagizwe n’amakoro ku buryo gucukura ahajya ubwiherero bigorana, aba baturage bahawe ubwiherero bufite ikoranabuhanga.”

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Déogratias, yashimiye ubuyapani ku bufasha mu kubona ubwoherero buhangana n’imiterere y’akarere k’amakoro, abizeza kubisigasira.

Ati: “Twari duhangayikishijwe no kubona ubwiherero buhangana n’imiterere y’ubutaka bwo mu gace k’amakoro, ariko abafatanyabikorwa batwigiye uburyo bw’ikoranabuhanga ku bwiherero n’amazi. Kuri ubu iyi miryango ikibazo kijyanye n’isuku n’isukura kirakemutse, ibi bikorwa remezo turafatanya bigere kuri benshi batuye mu makoro kandi tuzafatanya n’abaturage mu kubisigasira.”

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, FUKUSHIMA ISAO, yashimye Leta y’u Rwanda ku mikoranire myiza, yemeza ko na bo bishimira kugira uruhare mu guhindurira imibereho y’baturage.

Uyu mudipolomate kandi yijeje ko inkunga batanga izanagera ku bagizweho ingaruka n’ibiza biheruka.

Ati: “Twafashe ingamba zo guhungana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage muri Afurika, cyane mu Rwanda. Dutewe ishema no kugera mu baturage tugasanga ibikorwa bahawe byabagiriye akamaro.”

Yakomeje agira ati: “Ubu igikurikiyeho tugiye kubakira ubwiherero 120 ku bagizweho ingaruka n’imyuzure, kandi buzazana n’ibikoresho by’isuku kuko leta y’u Buyapani hari amafaranga yabageneye asaga miliyoni 72.”

Ibi bikorwa byatashywe byatwaye arenga miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda hubakwa ibigega 70 byitezweho gufasha ingo 380,ubwiherero bugezweho 70 ku miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka n’ibikoresho biyungurura amazi 50.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *