ex_qe-nxaac9glp.jpg

U Bwongereza bugiye gufasha RDC kugarura umutekano mu burasirazuba

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Bwongereza iravuga ko igiye gufasha Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo kugarura umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 02 Mata 2021, Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo, yakiriye Ambasaderi w’u bwongereza muri RDC, Emily Maltman, aho ibiganiro bagiranye byibanze ku bufasha u Bwongereza bushaka guha RDC mu rugamba irimo rwo kugabanya amakimbirane akoreshwamo intwaro amaze imyaka isaga 20 mu burasirazuba bw’igihugu.

Uyu mudipolomate w’Umwongerezakazi avuga ko kandi yaganiriye n’umukuru w’igihugu imiterere y’imikoranire igihugu cye gishaka kugirana n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kuri ubu uyobowe na Perezida Tshisekedi ubwe, cyane cyane ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere n’ubukungu bya nyuma ya Covid-19.

ex_qe-nxaac9glp.jpg

Ambasaderi Maltman yakomeje agira ati “Tuzakomeza gufatanya kuri ibyo bibazo kandi ni ngombwa ko imbaraga za leta ya Congo zishyigikirwa kandi zigaherekezwa n’Umuryango Mpuzamahanga. U Bwongereza buzakomeza gutera inkunga RDC mu bijyanye n’ubufasha bwa tekiniki no gukurikirana gahunda yo kuzana ituze mu gice cy’iburasirazuba.”

Na none kandi nk’uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ikomeza ivuga, u Bwongereza burashaka gufasha mu bijyanye n’imibereho myiza, kugirana ubufatanye mu bijyanye n’uburezi muri rusange n’ubw’abana b’abakobwa by’umwihariko.

Mu gukemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ukurikije uko uyu mwaka wa 2021 uzaba wifashe, mu nama izakurikiraho ku mihindagurikire y’ikirere (Cop 26) iteganijwe mu Bwongereza, Ambasaderi Maltman yerekanye ko kimwe mu byihutirwa muri izo nama ari ukunoza uburyo bwo kubona inkunga yo gutera inkunga gahunda y’imihindagurikire y’ikirere, kwiyemeza guhangana n’ingaruka zayo mbi, kurinda amashyamba no guteza imbere ishoramari mu ngufu zishobora kuvugururwa (les énergies renouvelables).

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *