Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yiteguye guha u Rwanda byibuze izindi miliyoni 15 z’ama pound kugirango hashyirwe umukono ku masezerano yo gufata abasaba ubuhunzi birukanwa mu Bwongereza, nk’uko byatangajwe.
Amafaranga azaba yiyongera ku yandi miliyoni 140 zama pound zamaze guhabwa u Rwanda muri gahunda y’igihugu cyo mu burasirazuba bwa Afurika yo kwakira abasaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto.
Biteganijwe ko James Cleverly azerekeza mu Rwanda kugira ngo asinyane amasezerano n’u Rwanda nyuma y’uko iyi gahunda ya Guverinoma y’u Bwongereza yari yatewe utwatsi nk’idakurikije amategeko mu rukiko rw’ikirenga.
Umunyamabanga ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu na Sunak bizeye ko amasezerano yavuguruwe azaba ahagije kugira ngo bakemure impungenge z’abacamanza kuri politiki y’abimukira ya guverinoma.
Abegereye ibiro bya minisitiri w’intebe ntibigeze bahakana igitekerezo cy’uko u Rwanda andi mafaranga mu rwego rw’amasezerano, bongeraho ko amafaranga ashobora kuzamurwa mu rwego rwo gukemura impungenge zazamuwe n’Urukiko rw’ikirenga.
Ku wa Gatanu, Sunak yahuye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, bahuriye mu nama ku mihindagurikire y’ikire (COP28) yabereye i Dubai ariko yanga kuvuga umubare w’amafaranga azakoreshwa kugira ngo iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa.
Amafaranga miliyoni 15 y’inyongera, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Sunday Times, azakoreshwa mu kwishyura abakozi b’inyongera mu kunoza no kwagura gahunda yo gusuzuma dosiye z’abasaba ubuhungiro mu Bwongereza bikorewe mu Rwanda.
Minisitiri w’intebe yabwiye abanyamakuru i Dubai ko “arimo gusoza” itegeko rigamije gusunika icyifuzo cyo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro binjiye binyuranyije n’amategeko, bigaragara ko ari urufunguzo rwo gusohoza umuhigo we wo guhagarika ubwo bwato butwara abimukira mbere y’amatora rusange ashobora kuba mu mwaka utaha.



One Response
U Bwongereza bugiye guha u Rwanda izindi miliyoni muri gahunda y’abimukira
Ariko ubanza abimukir arimari? Nange ubanza ndanyarukirayo kuko ndumva sunak afite ikofi.