U Bwongereza buravugwaho gutegura kohereza abimukira mu Rwanda na Ghana

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Bwongereza yaba irimo gutegura gahunda yo kohereza abimukira babarirwa muri magana mu bihugu nk’u Rwanda na Ghana ngo batuzwe nk’uko amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu avuga.

Amakuru yatangajwe na BBC ndetse n’ikinyamakuru UK Times, bivugwa ko yaturutse mu nzego za leta zitavuzwe amazina, avuga ko iyi gahunda ari imwe muri politiki irimo gutunganwa kugira ngo itabare Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, utorohewe muri ibi bihe.

Ni nyuma y’uko uyu yemeye ko yitabiriye ibirori byo kunywa mu gihe cya guma mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19, kandi yari yarabihakanye mbere.

Ikinyamakuru Times kivuga ko: “Abaminisitiri bafite ubushake bwo kwishyura amamiliyoni amagana y’amapound ku mwaka ku gihugu icyo ari cyo cyose cyifuza kwakira icyo cyifuzo (cyo kwakira abimukira), nubwo nta na kimwe kirabyemera.”

Ku rundi ruhande, Loni yihanangirije kwirinda ubwenegihugu n’imipaka biri kugibwaho impaka n’abadepite bo mu Bwongereza kuko ngo byongera ibyago byo “guhonyora uburenganzira bwa muntu” kandi ko bitubahiriza inshingano z’igihugu mu mategeko mpuzamahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *