U Bwongereza bwakumiriye abaturuka mu Rwanda mu gihe EU yabafunguriye amarembo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe u Bwongereza kuri uyu wa Gatanu ushize bwafashe icyemezo cyo gukumira abagenzi baturutse mu Rwanda ku butaka bwabwo, Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ko kuwa Kane kari kabafunguriye imiryango mu bihugu bigize uyu muryango.

Mu bigenderwaho mu kwemerera abagenzi bavuye mu bindi bihugu kwinjira mu Burayi, harimo uko byitwara mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 n’uko gifata ingamba za ‘Guma mu rugo’. Urutonde rw’ibihugu byemerewe rukaba ruvugururwa buri byumweru bibiri.

Usibye u Rwanda, ibihugu nka Australia, New Zealand, Singapore, Koreya y’Epfo, Thailand n’ibindi nabyo byahawe uburenganzira bwo kujya mu bihugu bigize EU nk’uko tubikesha APA News.

Nubwo Akanama ka EU kagira inama ibihugu bigize umuryango yo kugenda bihagarika ingendo zitari ngombwa zigana mu bihugu byavuzwe, ibihugu nibyo bifite inshingano zo kubishyira mu bikorwa cyangwa kubireka.

Gusa, nta gihugu na kimwe mu bigize umuryango gifite uburenganzira bwo gukomorera igihugu ababiturukamo batemerewe kugera mu Burayi kitabanje kubiganiraho mu buryo bwateganyijwe.

Kuwa kane ushize u Rwanda rukaba rwaranaje ku mwanya wa gatandatu ku Isi mu bihugu byitwaye neza mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 nyuma y’isesengura riheruka.

U Rwanda ni nacyo gihugu rukumbi cyo muri Afurika cyaje mu myaka 10 ya mbere ku rutonde rw’ibihugu 98 byasuzumwe, aho ruri kumwe n’ibihugu nka Thailand, Australia, Chypre, Island n’ibindi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Bwongereza bwakumiriye abaturuka mu Rwanda mu gihe EU yabafunguriye amarembo
    Sinzi impamvu abanyamakuru b’igihe muri abahezanguni,ntabunyamwuga bwanyu nagake pee!!Ubwongereza ntibukibarizwa muri UE,none ibyemezo byabwo bihuzwa gute na UE? Nonese leta ubwayo siyo ivuga ko mubantu 10 umwe aba arwaye covid19 ngaho bihuze na 12M wumve iyo mibare?muri ba mvuge neza nshimwe nta kindi navuga

  2. U Bwongereza bwakumiriye abaturuka mu Rwanda mu gihe EU yabafunguriye amarembo
    Sinzi impamvu abanyamakuru b’igihe muri abahezanguni,ntabunyamwuga bwanyu nagake pee!!Ubwongereza ntibukibarizwa muri UE,none ibyemezo byabwo bihuzwa gute na UE? Nonese leta ubwayo siyo ivuga ko mubantu 10 umwe aba arwaye covid19 ngaho bihuze na 12M wumve iyo mibare?muri ba mvuge neza nshimwe nta kindi navuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *