Nyuma y’umunsi micye, uwari Minisitiri w’Ingabo w’igihugu cy’u Bwongereza, Michael Fallon asabwe n’Inteko ishinga amategeko kwegura kubera ibyaha yashinjwaga byo gusambanya ku ngufu, iki gihugu cyamaze gushyiraho undi mu Minisitiri.
Ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo kuwa Kane, ni bwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May on yatangaje ku mugaragaro ko Gavin Williamson asimbuye mugenzi we Michael F uherutse kweguzwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko, yari asanzwe ari nk’umujyanama anashinzwe ibijyanye n’imyitwarire mu ishyaka rya Conservative party mu Nteko ishinga amategeko.
Williamson, watorewe uyu mwanya wo mu Nteko muri 2010, yishimiwe cyane n’Umwamikazi, Elizabeth, amusaba gukomeza gukorana umurava ndetse anahira amutumira.
Mu magambo yavuze, Umwamikazi yagize ati « aka ni akazi kanini muri Guverinoma y’u Bwongereza, ndetse ni akazi kagoye, ariko ugomba gukomeza umurava ukakarangiza neza uko bikwiye.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
U Bwongereza, ni kimwe mu bihugu bifite ingabo zibumwiye mu muryango wa NATO, bukaba bukoresha hafi 2% by’umusaruro mbumbe w’igihguu mu kwita ku gisirikare, haba mu bijyanye n’intwaro, kubambika, kubagaburira n’ibindi.
Fallon yatangaje ko yeguye ku mwanya w’ubuyobozi kuwa Gatatu w’iki cyumweru, akaba yari amaze iminsi ashyizwe mu majwi ku bikorwa bijyanye n’ubusambanyi mu mujyi wa Westminster.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


