Mu gihugu cy’u Bwongereza haravugwa inkuru y’umwana wateje urujijo haba ku babyeyi be, abaganga ndetse n’abaturage bamubona kubera imiterere ye.
Uyu mwana wahawe izina ry’abahungu kuva akivuka rya Hayden Cross, akomoka mu gace ka Gloucester mu Bwongereza. Abaganga bavuga ko yavutse ari umukobwa ariko mu mikurire ye hakaba ariho havutse urujijo kuko yakuraga agenda asa n’abahungu kugeza ataye isura ya gikobwa burundu, aho yatangiye kuniga ijwi nk’abahungu, kuzana ibitugu nk’iby’abahungu, isura ndetse n’ibindi biranga abantu b’igitsina gabo bamaze kugera mu kigero cy’ubugimbi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abaganga bo mu gace avukamo, bavuga ko nta yandi mahitamo bari bafite yo kugira icyo bakora kuri uwo mwana kuko yagendaga ahinduka umunsi ku wundi, ariko icyatangaje kurushaho ni uko ku mwaka we wa 20 abaganga bamukurikiranira hafi basanze atwite inda y’amezi 4 kandi nta muntu baryamanye.
Abantu barimo abaturanyi be n’abandi bavuga ko yaba ari ikinyabibiri.
Abaganga b’uyu mwana umuntu atamenya niba ari umuhungu cyangwa umukobwa bavuga ko kugeza ubu nta kiramenyekana ku byaba byarabereye mu mubiri we imbere ku buryo intanga ngore ihura n’intanga ngabo bigakora umwana ubu akaba atwite nta muntu wo ku ruhande bahuye byongeye bakaba nta buryo buhari babikemura.
Uyu musore w’umukobwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko hari umuntu wamuhaye intanga ngabo kuko ntawe yari kubona baryamana kandi akaba yarashakaga umwana umuturutseho. Gusa ntatangaza uwo muntu n’aho bahuriye.
Abantu bavuga ko abaganga bagaragaje ko nta ntanga uyu muntu yatewe ngo ijye guhura n’iye y’ingore ahubwo ko ibi yabitangaje mu rwego rwo kugira ngo abantu batamukeka kuko batazi uko byakorewe mu mubiri we kandi akaba ari n’umuntu udasanzwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwana akomeza avuka ko namara kubyara azareba uko yakwibagisha bakamukuramo nyababyeyi ndetse n’ibindi bice biranga abagore by’imbere mu mubiri agakomeza kurera umwana we nk’umugabo kuko nta kandi kantu na kamwe kagaragara inyuma kagaragaza ko ari igitsinagore.
Uyu aje akurikirana na Thomas Beatie wanditswe mu bitabo bwa mbere mu mateka y’isi waba yaratwaye inda ari umugabo ku nshuro ya mbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


