U Bwongereza: Yasabye ko abimukira boherezwa mu birwa aho koherezwa mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wungirije w’ishyaka ry’Aba-Conservateurs riri ku butegetsi mu Bwongereza, Lee Anderson yavuze ko abasaba ubuhungiro binjiye binyuranyije n’amategeko bagomba koherezwa mu birwa bya Orkney aho koherezwa mu Rwanda.

Lee Anderson usanzwe ari n’umudepite yavuze ko ibi birwa bya Ecosse byatanze ubundi buryo bwiza bwo kuhasuzumira ubusabe bw’abasaba ubuhungiro kuko nubwo biri kure, ngo biri ku butaka bw’u Bwongereza.

Yasabye ko cyaba igisubizo cyiza kuruta Ibirwa bya Falkland, byasuzumwe n’ibiro bya minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu ariko bikangwa kubera ko serivisi rusange zari nke cyane kandi u Bwongereza na Argentine bikirwanira ibi birwa.

Ibirwa bya Ecosse nka Orkney, Shetland ndetse na Western Isles byasuzumwe mu 2020 na Priti Patel, wari umunyamabanga ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu muri kiriya gihe, nk’ahantu hashoboka kugira ngo hubakwe ibigo bitunganyirizwamo dosiye z’abasaba ubuhungiro ariko haza guhitwamo u Rwanda.

Avugana na GB News, Anderson yavuze ko mu myaka ibiri ishize yahaye Boris Johnson, wari minisitiri w’intebe, igitekerezo cyo kwifashisha ibirwa bya Falkland na South Georgia, ikirwa kiri ku birometero bisaga 1200 uvuye ku bya Falkland.

Anderson yagize ati: “Yaramwenyuriye. Ati: “Ariko sinkeka ko ari byiza ku birwa bya Falkland tuvugishije ukuri; ntibashaka ko abimukira batemewe bamanuka hariya. Hariho uburyo bwiza: dushobora kubagumana ku butaka bw’u Bwongereza, niba ubishaka. Dufite Orkneys cyangwa ikirwa kiri kure cya Ecosse.

Ati: “Nzi ko hameze nka parike gato hariya muri iki gihe cy’umwaka. Ariko niba abantu bahunga intambara cyangwa gutotezwa ubwo ikirwa cyiza cya Ecosse gifite inyubako nke cyaba kibereye. Iki ni igihugu cyiza. Ibice bya Scotland ni ahantu ho gusura, ibirwa bya kure, Nakifuje kubasha kuhabona ikibanza.

Yongeyeho ati: “Dushoboye kubona amacumbi hariya, abo bantu bagakomeza gutekana, aba bantu bashaka kugira umutekano, bahunga icyitwa gutotezwa muri ibi bihugu byugarijwe n’intambara. Niba dushobora kubona ikirwa muri Orkneys cyangwa hariya…. tukahashyira amacumbi meza, ubwo akazi kaba karangiye. ”

Falkland mbere yatekerejweho ariko iterwa utwatsi na Rishi Sunak kubera igipimo gito cya gahunda y’ibiro bishinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu cyo kohereza abimukira 30 gusa muri ibyo birwa, nko kugerageza, hagati y’amezi 6 na 12.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. U Bwongereza: Yasabye ko abimukira boherezwa mu birwa aho koherezwa mu Rwanda
    Ntiwumvase igitekerezo cyiza,nibagumeyo,ahubwo bamidugudu babe bakora urutonde rwabasewe mubice byamanegeka,naho uwubatse amazi akore invoice ayishyikirize umujyi wa kigali umwishyure,.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *