U Rwanda kuri ubu ruyoboye Commonwealth na La Francophonie icyarimwe

Sangiza iyi nkuru

Itariki ya 24 Kamena 2022 yinjiye mu mateka, iba umunsi u Rwanda rwabereye igihugu kiyoboye umuryango wa Commonwealth n’uwa Organisation Internationale de la Francophonie (OIF) icya rimwe.

Ni imiryango yombi kuri ubu iri mu ikomeye ku Isi.

U Rwanda rwesheje uyu muhigo ku munsi w’ejo ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagirwaga Umuyobozi Mukuru wa Commonwealth asimbuye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson.

Imibare yerekana ko uyu muryango w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza ufite abaturage babarirwa muri miliyari ebyiri na miliyoni 600, mu gihe Isi ituwe n’abakabakaba miliyari 8.

OIF ku rundi ruhande bivugwa ko ituwe n’ababarirwa muri miliyoni 900, barimo miliyoni 274 bavuga ururimi rw’Igifaransa.

Uyu muryango kuva tariki ya 12 Ukwakira na wo uyobowe n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo watorewe kuwubera Umunyamabanga Mukuru muri manda y’imyaka ine.

Hari mu nama y’uyu muryango yabereye i Yerevan muri Armenia.

Kuba u Rwanda ruyoboye iyi miryango yombi byitezwe ko bigomba kurwongerera ingufu, cyane mu rwego rw’imibanire yarwo n’ibindi bihugu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Rwanda kuri ubu ruyoboye Commonwealth na La Francophonie icyarimwe
    AHUBWO MU MATEKA BURIYA SI UBWAMBERE BYABA BIBAYEHO? Ko igihugu kimwe kiyobora IMIRYANGO 2 KU ISI IKOMEYE BENE AKA KAGENI? NI byiza cyane. Icyo umuntu wese yavuga kandi kigaragara, umwaka utaha mu RWANDA hazabera inama Nyinshi MPUZAMAHANGA. NDABIRAGUYE.

  2. U Rwanda kuri ubu ruyoboye Commonwealth na La Francophonie icyarimwe
    AHUBWO MU MATEKA BURIYA SI UBWAMBERE BYABA BIBAYEHO? Ko igihugu kimwe kiyobora IMIRYANGO 2 KU ISI IKOMEYE BENE AKA KAGENI? NI byiza cyane. Icyo umuntu wese yavuga kandi kigaragara, umwaka utaha mu RWANDA hazabera inama Nyinshi MPUZAMAHANGA. NDABIRAGUYE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *