Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 6 Ukuboza 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zitandukanye ziganjemo izirebana n’umutekano, politiki n’ubutabera.
Muri zo harimo:
U Rwanda ku ngabo za Uganda muri RDC
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yatangarije Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko iki gihugu cyubaha icyemezo cya Leta ya Uganda cyo kohereza ingabo zayo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kubera ko habayeho ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi.
Gusa Makolo yavuze ko u Rwanda ruri gukurikiranira hafi ibikorwa by’izi ngabo ku bw’umutekano warwo, cyane ko rusanzwe rukeka ko Uganda ishyigikira imitwe yitwaje intwaro irurwanya.
Ingabo za Uganda zivuga ko ziri kwifatanya n’iza RDC mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF kuva mu mpera z’Ugushyingo 2021, ubwo abakuru b’ibihugu byombi bari bamaze kubyumvikanaho.
Minisitiri w’umutekano
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda tariki ya 10 Ukuboza 2021 yashyizeho Minisitiri w’Umutekano, wasimbuye General Patrick Nyamvumba wari warahagaritswe by’agateganyo kuva mu ntangiriro z’2020.
Uwahawe iyi nshingano ni Alfred Gasana wari usanzwe ashinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano, NISS.
Gen. Nyamvumba wari umaze amezi atanu ayobora iyi Minisiteri yahagaritswe muri Mata 2020, mu gihe yari atangiye gukorwaho iperereza.
Umuyobozi wa RBC yarahagaritswe
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahagaritse by’agateganyo Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryasobanuye ko Dr Nsanzimana hari ibyo akurikiranweho, hashize umwanya bimenyekana ko urwego rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, ruri kumukoraho iperereza.
Umuvugizi wa Guverinoma wirinze kugira byinshi avuga ku ihagarikwa rya Dr Nsanzimana, yavuze ko uyu muyobozi akurikiranweho imikorere mibi mu kazi ke.
Abadepite bo mu Bwongereza basabiye Busingye ibihano
Abadepite babiri mu nteko ishinga amategeko y’u Bwongereza, Christopher John Bryant uhagarariye ishyaka Labour na Iain Duncan Smith uhagarariye ishyaka Conservative riri ku butegetsi basabiye ibihano uwari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru y’u Rwanda, Busingye Johnston.
Aba babikoze mu rwego rwo gutambamira kwemerwa kwa Busingye nka Ambasaderi mushya w’u Rwanda mu Bwongereza, inshingano yahawe na Guverinoma muri Nzeri 2021.
Aba badepite barashinja Busingye kugira uruhare rukomeye mu kugeza umufungwa Paul Rusesabagina mu Rwanda, avuye i Dubai. Uyu mufungwa yahamijwe ibyaha by’iterabwoba, akatirwa igifungo cy’imyaka 25 gusa Ubushinjacyaha bwajuririye iki gihano.
Gen. Kandiho wa CMI yafatiwe ibihano
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igisirikare cya Uganda rushinzwe ubutasi, CMI, Maj. Gen. Abel Kandiho zimushinja kugira uruhare mu ikandamizwa ry’ikiremwamuntu mu gihugu cye.
Ibyaha byatumye Gen. Kandiho afatirwa ibihano birimo ifungwa ritubahirije amategeko ry’abantu rishingiye ku bwenegihugu, ibitekerezo bya politiki no kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, n’ibindi birimo kubafata ku ngufu no kubica urubozo, bakarekurwa nta we uburanishijwe.
Gusa Gen. Kandiho yavuze ko ibi bihano birimo kumwima uburenganzira bwo kubona viza (viza) no kumufatira imitungo bishingiye kuri politiki kandi we atari umunyapolitiki, avuga ko we yitaye ku kazi ke cyane ko ngo mu karere hari byinshi byahungabanya umutekano w’igihugu cye. Na Guverinoma ya Uganda yarabyamaganye, ivuga ko bibogamye.



2 Responses
U Rwanda kuri UPDF muri RDC, isimbuzwa rya Gen. Nyamvumba, iperereza ku muyobozi wa RBC; inkuru z’icyumweru
Ese abategetsi bitwa ko ari abanyarwanda kandi amazina yabo – atari ay’idini – afite inkomoko mu mahanga, ntibafata amazina y’ikinyarwanda ngo tujye tubiyumvamo?
U Rwanda kuri UPDF muri RDC, isimbuzwa rya Gen. Nyamvumba, iperereza ku muyobozi wa RBC; inkuru z’icyumweru
Ese abategetsi bitwa ko ari abanyarwanda kandi amazina yabo – atari ay’idini – afite inkomoko mu mahanga, ntibafata amazina y’ikinyarwanda ngo tujye tubiyumvamo?