Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel yatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu 96 ku Isi bizabona inkingo za Moderna na AstraZeneca Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) witezweho kwemeza ko zatangira gukingira abantu icyorezo cya Covid-19.
Yabitangarije mu kiganiro yagiriye ku bitangazamakuru by’igihugu cyatambutse no kuri bimwe mu bitangazamakuru byigenga, kuri uyu wa 13 Ukuboza 2020.
Minisitiri Ngamije ati: “Leta y’u Rwanda iri mu bihugu 96 biri muri gahunda yo kubona urukingo hifashishijwe ikigo Umuryango w’Abibumbye washyizeho binyuze mu mashami, ishami ry’ubuzima ndetse n’ishami rishinzwe gukwirakwiza inkingo dusanzwe dukoresha kuko muzi ko dusanzwe dufite inkingo muri gahunda zacu z’ubuzima.”
Yakomeje ati: “Twariyandikishije, twamaze no gutanga ubusabe bw’urukingo n’inkingo dukeneye, uko inkingo zigenda zijya ku isoko ni ko icyo kigo kivugana n’abazikora kugira ngo bamenye umubare bashobora guha icyo kigo gishinzwe kwegeranya abazakora inkingo bose zemejwe, noneho habeho kuzigeza mu bihugu.”
Minisitiri Ngamije yavuze ko u Rwanda rugomba kuba mu bihugu bya mbere bya Afurika bizafata kuri izi nkingo. Ati: “Uko zizaboneka, nibaza ko tugomba kuba mu bihugu bya Afurika bizazibona. Ibisabwa byose turabyujuje, mu gihe dukoze ubusabe no mu gihugu turimo kwitegura mu kumenya uko tuzakira izo nkingo.”
Ku kijyanye n’uburyo bwo kubika izi nkingo ebyiri, Minisitiri Ngamije yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuzibika, na ho ngo urwa Pfizer rwo rubikwa ku bukonje bwa dogero selisiyusi -70, narwo rubonetse rwashyirwa muri firigo zisanzwe mu gihe cy’iminsi itanu.
Abantu 20% ni bo bazazihabwa bwa mbere mu Rwanda
Minisitiri Ngamije yavuze ko abantu 20% ari bo bazazihabwa bwa mbere, noneho igihugu gishake ubundi bushobozi ku buryo gishobora kuzafata izirenzeho, ku buryo byibuze cyazagera kuri 60%.
Ati: “Tuzahera ku bantu 20% by’Abanyarwanda bazabona mu gika cya mbere inkingo, tubinyujije muri ubwo buryo bw’Umuryango w’Abibumbye. Ariko ntihanabujijwe ko habaho ibiganiro hagati y’igihugu n’ibindi bihugu bishobora kuba byabona inkingo, bikaba byanaziduha ariko ni uburyo bushoboka, tutari twanoza ariko burashoboka.”
Abo bagomba kuzihabwa muri 20% ni abafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo nk’abakozi bo kwa muganga bazasangwa aho bakorera n’abafite indwara zikomeye nka diabete.
Abazakurikiraho bahabwa inkingo ni abafite ibyago byo kwandura iki cyorezo nk’abagera ahantu hari abantu benshi nk’abapolisi, ababa ahari ubucucike bukabije nko muri za gereza, mu nkambi z’impunzi, abakora ingendo n’aabacuruzi.
Imyumvire y’uko inkingo zigira ingaruka ku bazitewe
Umunyamakuru wa RBA yagaragarije Minisitiri Ngamije uburyo hari abantu bafite imyumvire y’uko izi nkingo zishobora kuzagira ingaruka ku bazitewe, asubiza ko ingaruka z’inkingo zirimo umuriro zisanzwe zibaho, mu kugaragaza ko zidakwiye gutera impungenge.
Ati: “Si bwo bwa mbere abantu bateye inkingo, ababyeyi benshi bafite abana bagiye baterwa inkingo, bazi ko umwana aterwa urukingo, akagira umuriro, akagira ibimenyetso biri aho ngaho bidakaze. Hari ababigira, hari n’abatabigira, ugasanga umwana umwe yagiye agira ibibazo iyo bamuteye urukingo, undi nta bibazo yagize.”
Yavuze ko mu myiteguro igihugu kirimo, harimo n’uburyo bwo gusobanurira abaturage imiterere y’urukingo ruzaba rwabonetse, uko rukora mu mubiri ndetse n’ibibazo rushobora gutera.



2 Responses
U Rwanda mu bihugu 96 bizabona inkingo za Covid-19 mbere
nababwira ngo H.E aratandukanye ngo ni ayange murebe namwe Hari nibihigu by’Iburayi tuzatanga kurubona genda Rwanda uratengamaye twifashe dushasha nabagenzi bacu gukomeza kwirinda Covid-19 turakaguhorana Mubyeyi Uri Indashyikirwa mwisi niyo Mpamvu bavuga mu giswahil ngo wenye wivu wa ginyonge????
U Rwanda mu bihugu 96 bizabona inkingo za Covid-19 mbere
nababwira ngo H.E aratandukanye ngo ni ayange murebe namwe Hari nibihigu by’Iburayi tuzatanga kurubona genda Rwanda uratengamaye twifashe dushasha nabagenzi bacu gukomeza kwirinda Covid-19 turakaguhorana Mubyeyi Uri Indashyikirwa mwisi niyo Mpamvu bavuga mu giswahil ngo wenye wivu wa ginyonge????