U Rwanda ruri mu bihugu kuri uyu wa Kane bititabiriye itora ry’umwanzuro uhagarika u Burusiya mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu (UNHRC).
Kuri uyu wa Kane ni bwo u Burusiya bwahagaritswe muri UNHRC buzira gutangiza intambara muri Ukraine.
Umwanzuro uhagarika iki gihugu muri kariya kanama watorewe mu nteko rusange ya Loni yateraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibihugu 93 ni byo byashyigikiye umwanzuro uhagarika u Burusiya muri kariya kanama, 24 birawurwanya mu gihe 58 byahisemo kwifata.
Kimwe mu byagendeweho u Burusiya buhagarikwa muri UNHRC harimo ubwicanyi biheruka kumenyekana ko bwakorewe abasivile barenga 300 bo mu mujyi wa Bucha wo muri Ukraine.
Cyakora cyo kubera ko u Burusiya busanzwe ari umunyamuryango uhoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano kandi bukaba budashobora kukavanwamo, kubuhagarika muri UNHRC byafashwe nk’ikimenyetso cyo kuba Loni idashyigikiye ibikorwa byabwo muri Ukraine.
U Rwanda ntirugaragara mu bihugu byitabiriye ririya tora kuko yaba ibyashyigikiye uriya mwanzuro, ibyawurwanyije ndetse n’ibyifashe rutarimo.
Imwe mu mpuguke yavuganye na BWIZA yayibwiye ko u Rwanda n’ibindi bihugu bitatoye byanze kwitabira itora, mu rwego rwo kwitwaranya.
Iyi mpuguke yagize iti: “Banza urebe uko byagenze batora ku byerekeye [guhagarika] intambara y’u Burusiya na Ukraine. Ibihugu byo muri Afurika bisigaye bihitamo gusiba itora, kandi biremewe mu mategeko. Buriya muri make baba banze kwiteranya.”
Iyi mpuguke yakomeje ivuga ko “ku byerekereye uburenganzira bwa muntu ni ukwitonda cyane, kuko uratora ibyo watoye bikakugaruka. Reba amasezerano ya Roma. USA yanze kuyasinya kandi nawe impamvu batayasinye urazumva.”
“N’u Rwanda ntirwayisinye. Biriya bintu buri gihugu kiba kigomba gushishoza kugira ngo udatora ukaba wishyize akagozi mu ijosi.”
Uretse u Rwanda bigaragara ko rutitabiriye ririya tora, ibindi bihugu byateye ikirenge mu cyarwo harimo Armenie, Azerbaijan, Bénin, Burkina Faso, Djibouti, Guinée-Equatoriale, Guinée-Conakry, Liban, Maurtanie, Maroc, São tomé & Principes, Ibirwa bya Solomon, Somalie na Turkmenistan.
Ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika ni byo byanze gushyigikira uriya mwanzuro ibindi birifata.
Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya yavuze ko igihugu cye kitigeze kibanirwa, avuga ko uriya mwanzuro uzagira ingaruka mbi ku mibanire y’u Burusiya n’amahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba we yashimye ibihugu byifatanyije n’igihugu cye “bagahitamo uruhande rw’ukuri mu mateka.”

4 Responses
U Rwanda mu bihugu bititabiriye itora ry’umwanzuro uhagarika u Burusiya muri UNHRC
Si ukwanga kwiteranya ahubwo kugendera mu kigari. None se ni uruhe ruhande rutigenga rwemeje ko habayeho ubwicanyi i Butcha bukozwe n’u Burusiya? None se nihazagaragara ko buriya bwicanyi bwakozwe na Ukraine ifatanyije na NATOcg se ko butabayeho?

Hari presha hano? Bishoboka bite se twshyirwaho presha?
U Rwanda mu bihugu bititabiriye itora ry’umwanzuro uhagarika u Burusiya muri UNHRC
Hari presha hano? Bishoboka bite se twshyirwaho presha?