Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye kuri uyu wa Mbere intumwa za Tony Football Excellence Program hamwe n’abahagarariye ikipe ya Benfica FC yo muri Portugal. Ibiganiro byibanze ku bufatanye mu guteza imbere ruhago y’abana n’urubyiruko mu Rwanda.
Inama yanitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo MINEDUC, MINISANTE, RDB, Kaminuza y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amavuriro (RHA). Abari aho bagarutse ku kamaro ko gukorera hamwe mu guteza imbere impano, siporo n’imibereho myiza y’abaturage.
Minisitiri Mukazayire yavuze ko “ruhago ari urubuga rwo kurera urubyiruko no kubaha amahirwe yo kwiteza imbere.”
Abafatanyabikorwa barateganya gufasha u Rwanda mu kongera ubushobozi bw’abatoza, guteza imbere ibikorwaremezo by’imikino no gufungurira abana amahirwe mpuzamahanga.



