Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’u Burundi, Pascal Barandagiye kuri uyu wa gatatu ushize, itariki 19 Nzeri, yatangaje ko inama ihuza impande 3; HCR, u Burundi n’U Rwanda ku kibazo cy’impunzi igiye guterana mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kw’Ukwakira ikazabera I Geneve mu Busuwisi mu rwego rwo kwigira hamwe ibijyanye n’itahuka ry’impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda.
Ibi minisitiri Barandagiye akaba yarabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’itangazanakuru mu Ntara ya Ruyigi, aho yari amaze guha ikaze impunzi z’Abarundi zisaga 1000 zari zihungutse zivuye mu Nkambi ya Nduta muri Tanzania.
Minisitiri Barandagiye yagize ati: “ Ubwo aheruka kunyura mu Burundi umunyamabanga mukuru wa HCR yatanze umuhango wo gukoresha inama y’inyabutatu hagati y’u Burundi, U Rwanda na HCR. Dutegerezanyije igishyika iyo nama. Birashoboka ndetse ko mu ntangiriro z’Ukwakira mu kwezi gutaha hashobora kuba inama y’impande ebyiri I Geneve. Twiteguye kuburanira inyungu zacu .”
Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bimaze igihe umubano wabyo warajemo igitotsi kuva mu 2015, aho abategetsi b’u Burundi bagiye bashinja guverinoma y’U Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi no kubashyigikira, mu gihe U Rwanda narwo rushinja u Burundi gushyigikira no gucumbikira abashaka guhungabanya umutekano warwo.
U Burundi bukaba bwaragiye butangaza ko U Rwanda rutemerera gutaha impunzi zibishaka kuko ngo rushaka kuzikoresha mu guhungabanya umutekano wabwo, ibintu u Rwanda rwakunze guhakana rwivuye inyuma ruvuga ko ibibazo by’u Burundi bireba Abarundi.


