U Rwanda n’u Burundi bikwiye gufatira urugero kuri Ethiopia na Eritrea

Sangiza iyi nkuru


Umuryango uharanira kurwanya ruswa n’ikoreshwa nabi ry’umutungo w’igihugu (OLUCOME/ Burundi) uvuga ko u Rwanda n’u Burundi bikwiye kwigira kuri Ethiopia na Eritrea

, nabyo bikiyunga.

Uyu muryango watangaje ibi ku wa 11 Nyakanga 2018, nyuma yaho ibihugu Ethiopia na Eritrea bisinyiye amasezerano y’amahoro nyuma y’imyaka 25 byari bimaze birebana ay’ingwe.

Ukaba usaba na Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi kwiyunga dore ko kuva mu mwaka wa 2015, umubano w’ibi bihugu byombi wajemo agatotsi.

Ubicishije ku rukuta rwawo rwa Twitter, Olucome igira iti “ku bw’intambwe yatewe na Ethiopia, yo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu bibiri by’ibituranyi, turasaba haba u Rwanda cyangwa u Burundi gutera iki kirenge nk’icya Ethiopia kugira ngo umubano w’ibi bihugu byacu usubire mu buryo hanasubizweho ubufatanye mu by’ubukungu”.

Umubano w’u Rwanda watangiye kuzamo agatotsi mu 2015, ubwo mu Burundi hari imvururu zakuruwe na manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza. U Burundi bwashinjaga u Rwanda kuba inyuma y’izi mvururu, ndetse bukanarushinja gucumbikira abahungabanyaga umutekano wabwo, harimo n’abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza ku wa 13 Gicurasi 2015.

Ku ruhande rw’u Rwanda, rwagiye ruhakana rwivuye inyuma, ibyo u Burundi burushinja, by’umwihariko abayobozi b’u Rwanda bakaba batangaza ko nta nyungu n’imwe bakura mu guhungabanya umutekano w’u Burundi, nk’igihugu cy’igituranyi.

New Picture 2 1

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *