U Rwanda n’u Burundi turi ababyara_Perezida Ndayishimiye

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagaragaje ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uri mu murongo mwiza, ku buryo mu gihe cya vuba ibihugu byombi bishobora kugera kugera ku gisubizo cya nyuma kiganisha ku kubana neza.

Ndayishimiye yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Sonia Rolley wa RFI, nyuma y’uruzinduko aheruka kugirira i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Congo Kinshasa cyari igihugu cya kane muri aka karere Perezida w’u Burundi yari agiriyemo uruzinduko, nyuma yo gusura ibihugu bya Tanzania, Uganda na Kenya.

Bivuze ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine mu bigize aka karere Perezida Evariste Ndayishimiye ataragenderera, ahanini bitewe n’uko u Rwanda n’u Burundi bimaze imyaka itandatu bidacana uwaka.

Muri 2015 u Burundi bwashinje u Rwanda gutera inkunga itsinda ry’abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida wa kiriya gihugu, Pierre Nkurunziza, bituma umubano w’ibihugu byombi wangirika kugeza uyu munsi wa none.

Cyakora cyo mu mwaka urenga Perezida Ndayishimiye amaze ku butegetsi, hari ibimemyetso byagiye bigaragara nk’ibiganisha ku gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi.

Icya hafi muri byo ni uruzinduko Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aheruka kugirira i Bujumbura, aho yari yagiye kwifatanya n’Abarundi mu kwizihiza ibirori by’imyaka 59 bari bamaze babonye ubwigenge ahagarariye Perezida Kagame.

Perezida Ndayishimiye mu kiganiro na RFI na France 24 ubwo yabazwaga igihe yumva azasurira u Rwanda cyangwa igihe Perezida Kagame azasurira u Burundi, yavuze ko biri mu nzira bijyanye n’uko umubano w’ibihugu byombi uri mu murongo mwiza.

Ati: “Mbere na mbere nk’uko mubizi u Rwanda n’u Burundi mbivuga kenshi, turi ababyara. Mu muco wacu ababyara bakirana kenshi, rero nsanga turi mu murongo mwiza kubera ko mbere na mbere abakuru b’inzego z’umutekano bahuriye ku mupaka uhuriweho inshuro nyinshi, uyu munsi ikibazo cy’umutekano ndabona kigana aheza.”

Ndayishimiye yakomeje agira ati: “Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yaje kwifatanya natwe mu birori by’ubwigenge, nanjye namaze kohereza Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wagiye mu Rwanda, kandi mbona ubutumwa ari bwiza; hari icyizere cy’uko mu gihe cya vuba tuzabona igisubizo cya nyuma.”

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi ntiyigeze atangaza igihe ateganyiriza kugirira uruzinduko mu Rwanda, cyangwa igihe cya nyacyo umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi uzarangirira burundu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *